Minisitiri Shyaka yifatanyije n’abizihiza Pasika, abibutsa kuguma mu rugo

Minisitiri w’Ubutegetsi bw’Igihugu mu Rwanda, Prof Shyaka Anastase yifurije abanyarwanda Pasika Nziza abibutsa ko isobanura ubuzima kandi bagomba kuburinda baguma mu rugo.

Ku bemera Yesu/Yezu Kristu, Pasika ni umunsi bibuka bakanazirikana urukundo rutagereranywa rwatumye Kristo abacungura.

Ku bakristu Gatolika, Pasika ni umunsi mukuru bafata nk’umutima w’umwaka bagenderaho bita “Umwaka wa Liturujiya” ndetse ukaba ufatwa nk’umunsi udasanzwe mu minsi mikuru bizihiza dore ko wizihizwa iminsi itatu.

Uyu mwaka kwizihiza Pasika bizakorwa mu buryo bunyuranye n’uko byakorwaga dore ko abantu bose basabwa kuguma mu rugo mu rwego rwo kubahiriza amabwiriza ya Guverinoma y’u Rwanda yo kurwanya icyorezo cya COVID 19 giterwa na Coronavirus.

Minisitiri Shyaka yavuze ko Pasika ari ikimenyetso cy’ubuzima ari nayo mpamvu kuguma mu rugo bigomba kubahirizwa n’abayizihiza kugira ngo barinde ubuzima bwabo.

Mu butumwa yashyize ku rukuta rwa Twitter yifuriza abantu Pasika Nziza yagize ati “Pasika nziza, cyane cyane abayizihiza. Uyu munsi wa Pasika ni ikimenyetso cy’ ubuzima; tugomba kuburinda! Twese tugume mu rugo.”

Yakomeje agira ati “Ejo kuwa mbere wa Pasika, bizabe #GumaMuRugo. Icyumweru giraha cyose ni #GumaMuRugo. Twirinde COVID19.”

Muri Kiliziya Gatolika Igitambo cya misa n’umunsi mukuru wa Pasika kizaturwa hakoreshejwe Ikoranabuhanga ririmo Televiziyo y’u Rwanda na Radiyo Mariya n’izindi Radiyo na Televiziyo biraza gutangaza icyo gikorwa bigafasha abakristu kwifatanya.

Genesisbizz

Related Articles

Igitekerezo cyawe kirashyirwaho aruko gisusumwe

TANGA IGITEKEREZO