Minisitiri ushinzwe ububanyi n’amahanga wa Leta Zunze Ubumwe za Amerika na mugenzi we w’u Burusiya bahuriye mu nama

Minisitiri w’Ububanyi n’amahanga wa Leta Zunze Ubumwe za Amerika bwana Antony Blinken ku nshuro ya mbere kuva intambara y’u Burusiya na Ukraine yatangira yahuye na mugenzi we w’u burusiya bwana Sergei Lovrov.
Aba bategetsi bombi ntabwo bakunze guhura kuva intambara y’u Burusiya na Ukraine yatangira kuwa 24 Gashyantare 2022 icyakora byarangiye bahuriye mu nama ikomeye cyane yaberaga mu guhugu cy’u Buhinde ihuza ibihugu 20 bikize kurusha ibindi ku Isi.
Nyuma yo guhura kw’aba bombi byatangajwe ko batamaranye igihe kinini aho bivugwa ko nibura ibiganiro byabo bitigeze birenga iminota 10.
Abari hafi yaba bombi bahamije ko Bwana Blinken wa USA yasabye mugenzi we w’u Burusiya ko bahagarika intambara igitaraganya ndetse ibi ngo yabimusabye mu rwego rwo kubaha ibyifuzo by’ibihugu byinshi ku Isi bikomeje gusaba ko intambara yahagarara icyakora nta nakimwe Leta ya Moscow yari yatangaza kuri iyi ngingo.