Minisitiri w’Ubuzima muri Tanzaniya yihanganishije Mwana FA wanduye Coronavirus

Minisitiri w’Ubuzima mu gihugu cya Tanzaniya witwa ‘Ummy Mwalimu’, abinyujije ku rukuta rwe rwa twitter yihanganishije Mwana FA wanduye Coronavirus amwifuriza gukira vuba.

Khamis Mwinjuma uzwi nka Mwana FA mu muziki wo muri Tanzaniya, mu minsi ishize byatangajwe ko nawe ari umwe mu bamaze kwandura Coronavirus muri icyo gihugu. Uyu muhanzi azwi mu ndirimbo "Yalaiti" na "Bado Nipo Nipo" n’izindi.

Nyuma yo kwemeza ko yanduye virus ya COVID-19 yahise asaba abafana be kutagira ubwoba ahubwo barushaho kugira isuku no gukurikiza amabwiriza bahabwa n’ubuyobozi.

Ku rukuta rwe Minisitiri w’Ubuzima yagize ati: “Komera cyane Mwana FA, uri umuntu w’umugabo, uzayitsinda iyi Corona, nidufatanya tuzayihashya.”

Uretse Mwana FA, mu minsi ishize byanatangwajwe ko Manager wa Diamond Platnumz witwa Sallam SK, nawe yanduye icyo cyorezo.

Mwana FA yemeje ko nawe yanduye Coronavirus, yiyongera kuri manager wa Diamond

Si ibyo byamamare mu muziki wo mu karere bimaze kwandura icyo cyorezo, n’umuhanzi ukomeye wo muri Cameroon ’Manu Dibango’ nawe yemeje ko yanduye Coronavirus. Ubu akaba arimo kuvurirwa mu bitaro byo mu gihugu cy’Ubufaransa.

Uyu musaza w’imyaka 86 y’amavuko, yamenyekanye cyane mu myaka yo mu 1972, aho yakunzwe cyane ku ndirimbo “Soul Makossa” aho afatwa nk’umwami w’injyana ya Afro-Jazz ndetse n’injyana ya Funk ivanzemo gakondo yo muri Camerron.

Hirya noo hino ku isi,ibindi byamamare bimaze kwemeza ko byanduye iyi virusi harimo umutoza mukuru wa Arsenal Mikel Arteta, icyamamare mu ikipe ya Brooklyn Nets Basketball Kevin Durant, umukinnyi wa Juventus Blaise Matuidi na Daniele Rugani, harimo kandi icyamamare mu gukina filime Idris Elba, Tom Hanks n’umugore we, ndetse n’uwitwa Rita Wilson.

Genesisbizz

Related Articles

Igitekerezo cyawe kirashyirwaho aruko gisusumwe

TANGA IGITEKEREZO