Minisitiri w’ingabo z’Uburusiya aratanga impuruza ko Ukraine yitegura kubarasaho ibisasu by’uburozi

Minisitiri w’ingabo z’Uburusiya aratanga impuruza ko Ukraine ishobora gukoresha ibisasu by’uburozi mu ntambara bahanganyemo.

Minisitiri w’ingabo z’Uburusiya "Sergey Shoigu" aratanga impuruza ko Ukraine ishobora kubarasaho ibisasu by’uburozi mu ntambara ihuza ibi bihugu byombi.

Ubusanzwe amategeko y’intambara abuza ikoreshwa ry’ibitwaro birekura uburozi yaba imyuka cyangwa ibisukika cyangwa se virusi zikorerwa mu nzu z’ubutabire n’ibinyabuzima.

Ukraine yo ikomeje gusaba ko nanone televiziyo ya Leta y’Uburusiya yafungwa ngo bitewe n’ibyo ikora bagereranyije na jenoside.

Umwe mu banyamakuru b’iyi televiziyo witwa Anton Krasovsky wamaze no guhagarikwa aheruka gutangaza ko abana bo muri Ukraine bita abasirikare b’Uburusiya abacengezi ko bakwiye kurohwa mu mazi.

Intambara hagati y’Uburusiya na Ukraine ikomeje gufata indi ntera

Genesisbizz

Related Articles

Igitekerezo cyawe kirashyirwaho aruko gisusumwe

TANGA IGITEKEREZO