Minisitiri w’intebe wa Esipanye biravugwa ko yasuye Ukraine mu cyayenge

Pedro Sanchez usanzwe ari Minisitiri w’Intebe wa Espanye biravugwa ko yagiriye uruzinduko rukomeye muri Ukraine ndetse agirana ibiganiro na Volodymyr Zelensky.

Uyu munsi kuwa Kane nibwo byatangajwe ko Minisitiri w’intebe wa Espagne bwana Pedro Sanchez yasesekaye i Kyiv aho yagiriye uruzinduko mu cyayenge dore ko nta na hamwe iyi nkuru yigeze ivugwa mu bitangazamakuru.

Sanchez biravugwaho aragirana ibiganiro na Perezida wa Ukraine bwana Volodymr Zelenskyy ndetse araza no gushyikiriza ijambo Inteko Ishinga Amategeko ya Ukraine.

Kuri ubu CNN yatangaje ko uru ruzinduko uyu mutegetsi yarugize agamije guhumuriza abaturage ba Ukraine ku bibazi by’intambara bakomeje gucamo umunsi ku wundi.

Genesisbizz

Related Articles

Igitekerezo cyawe kirashyirwaho aruko gisusumwe

TANGA IGITEKEREZO