Uburusiya bwanyomoje ibinyoma by’Ubwongereza bubeshya ko Putin arwaye

Minisitiri w’ububanyi n’amahanga w’Uburusiya Sergei Lavrov yamaganiye kure abakomeje guhwihwisa ibihuha bivuga ko Perezida Putin arwaye bikomeye.

Mu minsi yashize nibwo ibitangazamakuru byandikirwa mu gihugu cy’Ubwongereza byakwirakwije ko Putin arembye kubera indwara ya Kanseri.

Mu kiganiro n’itangazamakuru Minisitiri w’ububanye n’amahanga w’Uburusiya ariwe Lavrov, yagize ati’’ Perezida Putin ameze neza, kandi ko nta bimenyetso by’indwara ya kanseri afite.

Ni mu gihe ibi bivugwa Uburusiya bwo bukataje mu gukomeza intambara yeruye na Ukraine.

Biravugwa ko abakora mu butasi bw’Ubwongereza aribo bakomeje gukwirakwiza ibi bihuha gusa Uburusiya bukomeje gutangaza ko ibi nta shingiro
bifite.

Genesisbizz

Related Articles

Igitekerezo cyawe kirashyirwaho aruko gisusumwe

TANGA IGITEKEREZO