Minisitiri wa Siporo Aurore Mimosa yasuye Ferwafa n’ibikorwa byayo

Tariki 23 Mutarama, Minisitiri wa siporo mu Rwanda Munyangaju Aurore Mimosa yasuye anagirana ibiganiro n’ubuyobozi bw’ishyirahamwe ry’umupira w’amaguru mu Rwanda Ferwafa, nyuma yo gusura ibikorwa remezo by’iri shyirahamwe.

Mu kiganiro Minisitiri Muyangaju Mimosa Aurore, yagiranye n’ubuyobozi bwa Ferwafa, harimo iby’ibanze ku mikorere n’imikoranire nk’inzego mfatanyabikorwa, gahunda zigamije guteza imbere impano mu mupira w’amaguru, uburyo bwo kongera ibibuga, amashuri, imishinga.

Mu byaganiriweho kandi harimo umushinga wa Hoteli y’inyenyeri eshanu ya Ferwafa barebera hamwe uburyo iyi nyubako ishobra kubakwa ndetse ikarangira mu gihe giti.
Uyu muyobozi kandi akaba yasuye ndetse anaganiriza abakozi ba Ferwafa.

Tariki 08 Mutarama 2020, Minisitiri wa Siporo, Munyangaju Aurore Mimosa yasuye ishyirahamwe ry’umukino wo gusiganwa ku magare mu Rwanda “FERWACY” aho yasobanuriwe imikorere y’iri shyirahamwe ndetse anaganira na komite nshya ku bikorwa byihutirwa n’aho bigeze bishyirwa mu ngiro.

Uyu muyobozi kandi yasuye ayandi mashyirahamwe harimo Ferwaba ishyirahamwe ry’umukino w’intoki Basketball mu Rwanda ndetse na komite olempike.

Yagiranye ibiganiro n’abayobozi ba Ferwafa

Genesisbizz

Related Articles

Igitekerezo cyawe kirashyirwaho aruko gisusumwe

TANGA IGITEKEREZO