Minisitiri wa Siporo ndetse n’uw’urubyiruko n’umuco bati: “Turashimira Perezida wa Repubulika Paul Kagame”

Mu muhango w’ihererekanya bubasha muri Minisiteri ya Siporo ndetse na Minisiteri y’urubyiruko n’umuco kuri uyu Gatanu,aba Minisitiri bombi bashimye ubunararibonye bwa Nyakubahwa Perezida wa Repubulika y’U Rwanda Paul Kagame.

Muri uyu muhango, batangiye baha ikaze Vice Perezida wa Sena kuri ubu Nyirasafari Esperance,wahoze ari minisitiri w’umuco na sport, ndetse n’abanyamabanga bahoraho muri iyi minisiteri,umunyabanga uhorahu w’inama y’urubyiruko ndetse n’abayobozi ba sport muri federation , ndetse n’abahagarariye urugaga rw’abahanzi n’abo bari bahagarariwe.

Minisitiri wa Siporo mushya Aurore Mimosa Munyangaju yashyizweho na Perezida Kagame kuya 4 Ugushyingo 2019, akaba yarasimbuye Nyirasafari Esperance wagizwe Vice Perezida wa Sena.

Ku mwanya wa Minisitiri w’Urubyiruko n’Umuco, Perezida Kagame yashyizeho Rosemary Mbabazi wari usanzwe ari Minisitiri w’Urubyiruko kuva muri Kanama 2017.

Nyirasafari Esperance yatangiye avuga ko atagiye kure y’iyi minisiteri, bazakomeza gukorana bya hafi nk’uko bari basanzwe babigenza.

Yongeraho ko mu nshingano z’iyahoze ari MINISPOC zari ugushyiraho politiki ya sport n’umuco n’ishyirwa mu bikorwa ryayo dore ko byatandukanye bikazakorerwa n’ubundi muri ministere zigiye ziherereyemo.

Nyirasafari hari ibyo abona byakomeza gushyirwamo imbaraga birimo:

*federation z’imikino n’ubundi zisanzwe zibarizwa muriyi Minisiteri

*kuvumbura impano bahereye mu bakiri bato, dore ko byari byaratangiwe n’iyi Minisiteri ndetse hakaniyongeraho porogaramu bafitanye na FIFA yiswe ‘football for schools’

*sport rusange byavuzwe ko nayo igomba gukomeza gukorwa ndetse ikagera no hasi mu midugudu.

*Hari n’indi gahunda yari isanzwe ihari (Ku gishushanyombonera) yo gutunganya aho abantu bakwita nka site y’imyidagaduro na sport kuva kuri Arena kugeza kuri stade amahoro.

*Nyirasafari yasabye abamusimbuye kutazasohora federation zigikorera muri stade amahoro dore ko hari imbogamizi z’uko zimwe murizo zitaragira amikoro yo kuba zakodesha ahandi,aho yagize ati:”muzabafashe ni abacu.”

Byumwihariko yanagarutse kwihame ry’uburinganire ritari riri muri Minisiteri ya Siporo n’umuco, asaba ko ryazinjizwa muri Minisiteri isigaranye izo nshingano.

Vice Perezida wa Sena kandi yibukije ko hari riteganyijwe kuba mu mwaka wa 2025 ryitwa ‘UCI world wide championship’ mu magare, ashishikariza abayobozi bashya bagiyeho kuzashyira imbaraga mu gusaba ko rybera mu Rwanda, agira ati: “Turihawe byabari ikintu cyiza cyane twaba tubonye ku gihugu.”

Yashishikarije kandi aba bayobozi gukomeza gahunda yo kumenyekanisha indangagaciro z’umuco Nyarwanda nk’uko bari basanzwe babigenza, ari nako baharanira gukomeza guteza imbere ururimi rw’ikinyarwanda.

Nyirasafari agaruka kuri gahunda ya Art Rwanda, yavuze ko harimo urubyiruko rukeneye gushyigikirwa ndetse ko hanakenewe gushoramo amafaranga kuko harimo amizero yo guhangamo imirimo mishya.

Aha yabihuzaga no kurushaho gushyigikira inzego z’abahanzi kurushaho gukomera, hakiyongeraho n’umutungo w’iby’ubwenge, aho yavuze ko iri tegeko ritubahirizwa nyamara ryakagombye gukurikizwa bityo ko hakwiye gushyirwa mu bikorwa ibihano kubatarikurikiza.

Yakomoje ndetse ku bushakashatsi buri gukorwa ku mibiri yatwawe mu gihe cy’ubukoloni, aho bwenda kugera ku musozo.

Muri gahunda nyinshi z’iyi Minisiteri, harimo na Fespad igomba kuba umwaka utaha wa 2020, aho byavuzwe ko imyiteguro yayo irimbanyije,ndetse no gukomeza gahunda yayo yo gushishikariza no kwigisha umuco abakiri bato bahereye mu mashuri, ahatanze urugero rwiza rw’ikigo cyateye imbere (ishuri ry’utunyoni) riherereye mu Kiyovu.

Minisitiri wa Siporo mushya Aurore Mimosa Munyangaju amaze guhererekanya ububasha n’uwo asimbuye yabanje gushimira Perezida wa Repubulika y’U Rwanda Paul Kagame kubw’icyizere yabagiriye cyo kuyobora iyi minisiteri ndetse anashimira Esperance ku mirimo idasanzwe yakoze.

Munyangaju yemeje ko bazarushaho gushimangira imikoranire ya minisiteri na federation,yongeraho ko nk’aba sportif bazakomeza gukorera ku gihe, bikazabafasha a guhanga udushya muri iyi minisiteri.

Minisitiri w’urubyiruko n’umuco Rosemary Mbabazi yatangiye ashimira Perezida wa Repubulika y’U Rwanda Paul Kagame, ubushishozi bwo guhuza ministere y’urubyiruko n’umuco yagize, dore ko byuzuzanya.

Akomeza avuga ko kuba urubyiruko rukunze kugaragara mu byiciro byinshi, bizaborohera gukomeza gukorana n’ubundi hagati y’izi minisiteri, yongeraho ko gahunda Art Rwanda isanzwe ifatanya na imbuto foundation bazayagura,ndetse kuri ubu abafatanyabikorwa bakaba bariyongereye nubwo byabanje kugorana.

Rosemary Mbabazi ati: “Uyu munsi ni uwo gushima no kwakira,reka twihute tujye kubishyira mu bikorwa.”

Genesisbizz

Related Articles

TANGA IGITEKEREZO