Minisitiri wa Siporo yasabye abakinnyi bazahagararira U Rwanda muri "Tour du Rwanda" kuyegukana

Minisitiri wa Siporo, Munyangaju Aurore Mimosa yasuye abakinnyi b’Abanyarwanda bazitabira Tour du Rwanda aho bamaze iminsi 50 mu karere ka Musanze, abashyikiriza amagare mashya, abasaba kwegukana iri siganwa.

Ni igikorwa cyabaye mu gitondo cyo kuri uyu wa gatanu Tariki 18 Gashyantare 2022, aho Minisitiri wa Siporo ari kumwe n’Umunyamabanga uhoraho muri Minisiteri ya Siporo, Shema Maboko Didier ndetse na Perezida wa FERWACY, Murenzi Abdallah, basuye abakinnyi b’Abanyarwanda bazitabira Tour du Rwanda.

Muri uyu muhango bashyikirijwe ibendera ry’igihugu ndetse n’amagare mashya bari barasezeranijwe, basabwa kuzayakoresha neza akabafasha kuzatwara iri siganwa rizatangira ku cyumweru Tariki 20 Gashyantare 2022, risozwe Tariki 27 Gashyantare 2022.

Minisitiri Mimosa aganira n’abakinnyi bazahagararira u Rwanda yabashimiye ubwitange bakoranye imyitozo bamazemo iminsi, ndetse anabizeza umusanzu wa Minisiteri ya Siporo na FERWACY mu kubafasha kuzegukana intsinzi.

U Rwanda ruzahagararirwa n’amakipe abiri ariyo, Team Rwanda ndetse na Team Benediction Ignite y’I Rubavu.


Mugisha Samuel na Mugisha Moise (bari ku mpande) bazakinira ProTouch yo muri Afurika y’Epfo


Imyiteguro ya Tour du Rwanda irarimbanyije.

Genesisbizz

Related Articles

Igitekerezo cyawe kirashyirwaho aruko gisusumwe

TANGA IGITEKEREZO