Mino Raiola amaze kwitaba Imana nyuma y’uko yari arembye bikomeye

Uyu mugabo w’imyaka 54 y’amavuko yari ashinzwe inyungu z’abakinnyi bakomeye hirya no hino ku isi barimo Paul Pogba, Haaland, Zlatan Ibrahimovic n’abandi gusa yitabye Imana kuri uyu wa gatandatu dore ko yari amaze iminsi ibiri arembye bikomeye.

Umuryango wa Raiola wahamije urupfu rwe mu itangazo wanyujije ku rubuga rwa Twitter uyu munsi watangaje ko Mino Raiola yitabye Imana kuri uyu munsi wa gatandatu taliki 30 Mata 2022.

Ibitangazamaku byandikirwa ku mugabane w’I Burayi byatangiye gutangaza inkuru y’urupfu rw’uyu mugabo guhera ku munsi wo kuwa kane, gusa byari ibihuha ahubwo yari akirembye arwana n’ubuzima nk’uko byatangajwe n’umuryango we.

Nyuma y’ibi bihuha bitandukanye umuryango we waje kuvuguruza izi nkuru gusa wemeza ko arembye bikomeye.

Kugeza magingo aya igiteye urupfu rw’uyu mugabo wari icyogere mu guharanira inyungu z’abakinnyi bakina ruhago ntabwo kiratangazawa.

Uyu mugabo yitabye Imana afite imyaka 54 y’amavuko.

Genesisbizz

Related Articles

Igitekerezo cyawe kirashyirwaho aruko gisusumwe

TANGA IGITEKEREZO