Misigaro yasohoye indirimbo nshya akomoza ku kwirinda Coronavirusi

Umuramyi Gentil Misigaro yamaze gushyira hanze indirimbo ‘Ampa amahoro’ yafatanije na Clark Kaze, umuramyi ufite inkomoko mu Burundi. Anaboneraho umwanya wo guhamagarira abakunzi b’umuziki we kwirinda icyorezo cya CORONAVIRUSI no gukurikiza inama bagirwa n’inzego zibishinzwe.

Gentil Misigaro ni umwe mu baramyi bakunzwe cyane mu Rwanda, uba muri Canada kubw’ibihangano bye bikora ku mitima ya benshi.

Mu kiganiro yagiranye na GENESISBIZZ yavuzeko indirimbo ‘Ampa Amahoro’ yayikoranye n’umwe mu bahanzi batangije umuziki wo guhimbaza no kuramya Imana i Burundi uzwi ku mazina ya Clark Kaze.

Yagize ati “Ni indirimbo ivuga ku mahoro Yesu yaduhaye. Yaduhaye amahoro adashira, ahari umubabaro ahashira ibitwenge, adukura mu mwijima adushyira mu mucyo! muri make, byose yabinyujije mu mibabaro yacu yikoreye ku musaraba kugira ngo twe tugire Ibyiringiro biduhesha Amahoro adashira.”

Clark ni rimwe mu mazina azwi i Burundi, mu muziki wahariwe kuramya no guhimbaza Imana. Amaze imyaka igera kuru makumyabiri (20) aba ku mugabane wa Amerika.

Yagize ati “Clark ni inshuti yanjye, twamenyanye mu buryo bw’ubuhanzi mu gihe nari mfite Tour ya BURIMUNSI! Turakorana mu mujyi wa Ottawa, nyuma duhitamo Kuzakorana indirimbo. Nibwo twahuye muri uyu mwaka ushize, duhitamo gukora imwe mu ndirimbo nanditse yitwa ‘AMPA AMAHORO’. “

Gentil Misigaro yamenyekanye mu ndirimbo ‘Buri munsi” ari nayo yatumbagije izina rye. Yaherukaga mu Rwanda mu gitaramo cyari cyateguwe n’umuvandimwe we Adrien Misigaro, kikaza gusubikwa ku munota wa nyuma, nubwo cyaje gukorerwa aho cyagombaga kubera ku munsi wakurikiye ho ariko nta bafana (Audience) bahari.

Ni igitaramo cyasubitwe hashingiwe ku mabwiriza yari yatanzwe n’umujyi wa Kigali, hagamijwe kwirinda no gukumira icyorezo cya Coronavirusi (COVID19), minisiteri y’ubuzima mu Rwanda yatangaje ko cyageze mu Rwanda tariki ya 14 Werurwe 2020. Iki gitaramo cyo cyari giteganijwe tariki ya 8 Werurwe 2020.

Kugeza ubu umuhanzi Gentil Misigaro yamaze gusubira muri Canada, akaba yabwiye GENESISBIZZ ko ibintu bitoroshye nubwo ikirere cyafunzwe amaze kugerayo.
Yagize ati “Ubu ndi mu nzu aho nzamara iminsi 14 muri self-quarantine (mu kato) ariko nkomeje gusenga nsaba Imana ngo idutabare iduhagarikire iki cyorezo.”

Yakomeje agira ati “Kandi ndanasaba abakunzi bacu bose aho bari ku isi kutagira ubwoba, bakomeze bizere Imana, dusenge cyane kugira ngo Imana Idukize iki cyorezo cyugarije isi kandi dukomeze Kwirinda ndetse no gukurikiza inama guverinoma zitanga, n’inzobere mu byo kwirinda iyi Virusi.”

Kugeza ubu icyorezo cya koranavirus kimaze kugera mu bihugu 188 aho kimaze guhitana abagera hafi mu bihumbi 14.

Umva hano indirimbo Ampa Amahoro! ya Gentil MISIGARO afatanije na Clark

Genesisbizz

Related Articles

Igitekerezo cyawe kirashyirwaho aruko gisusumwe

TANGA IGITEKEREZO