Miss Aurore yagaragaye mu mashusho y’umuvugo wa Malaika uvuga ku ifatwa nabi ry’abirabura muri USA
- by BONNA KUKU
- 25/10/2021 saa 08:38

Umunyarwandakazi Malaika Uwamahoro wamamaye mu mivugo no gukina amafilime yasohoye umuvugo yise ‘Black Skin’ aho aba avuga ku birabura bafatwa nabi muri Amerika aho yifashishijemo na Miss Umutesi Aurore Kayibanda.
Uyu muvugo wa Malaika ugamije kwibutsa abirabura guharanira agaciro kabo by’umwihariko Abanyarwanda.
Uyu muvugo ufite iminota itanu n’amasegonda 58 yawanditse muri 2015 nk’ibaruwa yageneye umubyeyi we, amubwira ko amaze kurambirwa kuba muri Amerika, kubera ukuntu yabonaga abirabura bahezwa, bakicwa umusubirizo ntibanahabwe ubutabera. Akibaza iherezo ryabyo.
Ajya kuwandika igitekerezo yagikuye ku mashuri yizemo aho bafataga umunota wo kunamira abazungu babaga bishwe, ariko agategereza igihe bazaha icyo cyubahiro abirabura bicirwaga ku mihanda n’ahandi agaheba.
Mu bantu bagaragayemo harimo Mutesi Aurore Kayibanda wabaye Nyampinga w’u Rwanda 2012, Malaika Uwamahoro, Jessica Sendama Uwase wahatanye muri Miss Riviera 2010, Dorcas Uwase na Deborah Umutoni.
Amashusho y’iki gihangano gishya cye yafashwe na Christian Kayiteshonga, barushinze muri Nzeri umwaka ushize.
Umuvugo wa Malaika uvuga ku ifatwa nabi ry’abirabura muri Amerika
Miss Aurore agaragara mu mashusho y’uyu muvugo