Miss Erica yihanganishije umwana we wabuze Se urwaye mu mutwe

Umuhanzikazi ukomoka I Burundi, ariko wanakunze kuba cyane mu Rwanda Miss Erica, dore ko ari umwe mu bari bagize inzu ifasha abahanzi ya Kiwundo, yihanganishije umwana we utakibona Se wafashwe n’indwara yo mu mutwe akabatoroka.

Miss Erica uzwi cyane hano mu Rwanda mu gukorana bya hafi n’inzu ifasha abahanzi ya Kiwundo Entertainment, afite icyizere cy’uko Se w’umwana we hari igihe azabagarukira nyuma y’uko agize ikibazo cyo kurwara mu mutwe akabacika.

Muri Mutarama 2019 uyu muhanzikazi Miss Erica byavuzwe ko yarwariye ikibyimba cyo mu nda inaha I Kigali cyane ko ari naho yaratuye, maze ajya kukivuriza I Kampala ho muri Uganda.


Mu ntangiriro z’umwaka wa 2019 Miss Erica yarwaye ikibyimba cyo mu nda

Miss Erica avuga ko SAL-G wahoze ari umugabo we, dore ko nawe yari umuhanzi mu gihugu cy’Uburundi yaburiwe irengero ubwo bamujyanaga kumuvuriza mu gihugu cya Tanzaniya indwara yo mu mutwe.

Mu butumwa yanyujije kuri WhatsApp bwuzuyemo amagambo arimo agahinda ko kubura uwahoze ari umugabo we (Sal-G), Miss Erica yihanganishije umwana we utakibona Se, amwizeza ko azagaruka vuba bagafatanya kumurera.

Yifashishije ururimi rw’Igifaransa yagize ati: “Papa wawe azagaruka vuba cyane Malayika wanjye… Imana ihora buri gihe mu ruhande rwacu. Uzakura Papa wawe na Mama wawe abahari imana n’ibishaka…”

Miss Erica yongeyeho ko akunze kumenyereza umwana we gusenga, bityo ko Yesu abazi ntacyo bazaba.

Kuri ubu abahanzi bo mu gihugu cy’Uburundi bari gushaka uburyo bazabona uyu muhanzi wahoze ababarizwamo mu myaka ya za 2013/2014, bakusanya inkunga yazatuma Sal-G agaruka I Burundi binyuze mu bitaramo.

Mu mwaka wa 2014, Sal-G yibarutse umwana we w’imfura yabyaranye na Miss Erica, bituma amuhimbira indirimbo ishima imana kubw’uwo mwana, maze ayita ‘Ndagushima’

Iyi ni indirimbo ya Sal-G yahimbye amaze kwibaruka imfura ye

Genesisbizz

Related Articles

Igitekerezo cyawe kirashyirwaho aruko gisusumwe

TANGA IGITEKEREZO