Miss Ruzindana Kelia yasobanuye impamvu urubyiruko rwa nyuma ya Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 rugomba kwibuka

U Rwanda ruribuka ku nshuro ya 28 Jenoside yakorewe abatutsi muri Mata 1994, Miss Heritage 2022 ’Ruzindana Kelia’ yageneye ubutumwa budasanzwe urubyiruko rwavutse nyuma ya jenoside.

Uyu mukobwa niwe wahize abandi mu bijyanye n’umuco bituma yegukana ikamba rya Miss Heritage 2022, kuri ubu yageneye ubutumwa budasanzwe urubyiruko rwavutse nyuma ya jenoside yakorewe Abatutsi mu Rwanda mu 1994.

Yatanze ubutumwa bukubiyemo impamvu urubyiruko rukwiye kwibuka kandi rwaravutse nyuma ya Jenoside.

Mu butumwa bwe yanyujije ku rukuta rwa Instagram yagize ati’’ Impamvu urubyiruko twibuka Jenoside yakorewe Abatutsi kandi bamwe tutari turiho, ni uko kwibuka harimo kwiga, tukamenya ibyabaye n’icyabiteye kugirango turinde ejo hazaza kandi duhe agaciro abana b’U Rwanda bishwe muri Jenoside yakorewe abatutsi muri Mata 1994.

Buri mwaka U Rwanda n’Isi yose muri rusange byibuka Jenoside yakorewe abatutsi muri Mata 1994 aho abatutsi 1,070,014 bahasize ubuzima mu gihe kingana n’iminsi 100 gusa.

Genesisbizz

Related Articles

Igitekerezo cyawe kirashyirwaho aruko gisusumwe

TANGA IGITEKEREZO