Miss Naomi yatanze ubutumwa bw’ihumure anenga abagipfobya Jenoside

Nyampinga w’ U Rwanda mu mwaka wa 2020 Nishimwe Naomi, yatanze ubutumwa bw’ihumure muri ibi bihe byo kwibuka abazize Jenoside yakorewe abatutsi ari nako anenga abagifite ingengabitekerezo ya Jenoside.

Mu butumwa bwe yanyujije mu mashusho yashyize ku mbuga nkoranyambaga ze bwite, Nishimwe Naomi agaragara ari kwerekwa amateka yabazize Jenoside yakorewe abatutsi muri Mata 1994.

Muri aya mashusho, Nishimwe Naomi abagira ati: “iki ni igihe cyacu cyo kwibuka no guha agaciro abacu twabuze, no gufata mu mugongo abarokotse jenoside, ni n’igihe kandi cyo gusubiza amaso inyuma tukareba impinduka z’igihugu mu myaka 26 ishize…”

Nyampinga w’U Rwanda akomeza avuga ko muri iki gihe cyo kwibuka hari abakomeza guhakana no gupfobya Jenoside yakorewe abatutsi ari nako bapfobya amateka.

Inama za Nyampinga Nishimwe Naomi ku rubyiruko
Nishimwe Naomi muri ubu butumwa bwe, agira urubyiruko inama zo gufata iya mbere mu guhashya abagifite ingengabitekerezo ya Jenoside, ndetse n’abakiyipfobya.

Ibi Nishimwe akaba avuga ko bizagerwaho aruko urubyiruko rushishikariye kumenya amateka yarwo, ndetse bakanayasangiza abandi.

Yongeraho ko ibi bizabafasha kurwanya ikibi, bakimika icyiza mu rwego rwo kwiyubakira ahazaza heza ndetse n’ahab’abazadukomokaho.

Muri ubu butumwa akomeza yihanganisha abarokotse jenoside yakorewe abatutsi, anabibutsa ko U Rwanda ari igihugu kibatekerezaho kandi gishishikajwe no kongera kwiyubaka kwabo.

Aha akaba ari naho yemeza ko nk’urubyiruko ruzafatira iya mbere mu gukomeza kubabera imbaraga.

Uretse ubu butumwa kandi Nishimwe Naomi yaraherutse gutanga ubufasha bw’ibyo kurya, mu rwego rwo gufasha gahunda ya leta y’U Rwanda yo guha ibyo kurya abagizweho ingaruka n’ibyemezo byo gukumira COVID-19 ndetse anashishikariza ba Nyampinga bamubanjirije gutera ikirenge mu cye.
Nishimwe Naomi yaraherutse gutanga inkunga yiganjemo ibyo kurya

Ubu butumwa bwa Nishimwe Naomi yabutanze ku bufatanye n’urwibutso rwa Jenoside rwa Kigali, akaba ari naho yabutangiye mu mashusho ari mu rurimi rw’icyongereza hasi.

View this post on Instagram

#kwibuka26 🎥: @isaakrock Kigali Genocide memorial

A post shared by Miss Rwanda 2020 (@ishimwenaomie5_) on

Genesisbizz

Related Articles

Igitekerezo cyawe kirashyirwaho aruko gisusumwe

TANGA IGITEKEREZO