Nzagira ubutwari bwo gukora ibitaragenze neza – Miss Naomie ashimira abamubaye hafi

Mu gihe hasigaye igihe gito ngo Miss Rwanda 2020 Ishimwe Naomie asoze umwaka wose yambaye ikamba yashimiye abantu bamubaye hafi muri urwo rugendo rutari rworoshye anavuga ko azakomeza gukora cyangwa se kwita ku bitaragenze neza.

Ishimwe Naomie yambitswe ikamba rya Nyampinga w’u Rwanda tariki ya 22 Gashyantare, umuhango wabereye mu nyubako ya Intare Conference Arena I Rusororo ukitabirwa n’abantu benshi biganjemo na ba Nyampinga bo mu bihugu duturanye.

Miss Naomie abinyujije ku rukuta rwe rwa Instagrama yashimiye abantu bose bamufashije muri iki gihe cy’umwaka wose yambaye ikamba n’ubwo wari umwaka utoroshye kuri we kuko wakomwe mu nkokora n’icyorezo cya COVID-19.

Mu butumwa bwe yagize ati “Umwaka wose urashize ndi kumwe namwe igihe cyose nahoraga mfite icyizere cy’Imana. Ndashimira buri muntu wese wambaye hafi muri uru rugendo mazemo umwaka. Mfite amahirwe yo kuba mbafite mu buzima bwanjye, sinigeze mbona mu nzozi zanjye ikintu kibi ntekereza ko nzagira ubutwari bwo gushobozwa gukora ibyo ntakoze byose, Ndabashimira rero kandi nzahora nibuka ibihe byiza twagiranye."

Ibi Miss Naomie yabyanditse mu gihe mu cyumweru cyashize Rwanda Inspiration Back itangaje abakobwa 37 bazahagararira intara zose z’u Rwanda ndetse n’umujyi wa Kigali.

Biteganyijwe ko umuhango wo gutora Nyampinga w’u Rwanda 2021 uzaba tariki ya 20/03/2021 Umuhango uzanyura Live kuri televiziyo y’igihugu ndetse no ku mbuga nkoranyambaga za Miss Rwanda .


Miss Naomie yashimiye abantu bamubaye hafi abizezako ibitaragenze neza azabikomeza


Ku munsi w’ejo hashize nibwo yujuje umwaka ari Miss Rwanda

Genesisbizz

Related Articles

Igitekerezo cyawe kirashyirwaho aruko gisusumwe

TANGA IGITEKEREZO