Miss Ishimwe Sonia akomeje gushegeshwa n’urupfu rw’umubyeyi we

Miss ishimwe Sonia wegukanye ikamba rya Nyampinga w’Umurage (Miss Heritage) 2021 akomeje gushegeshwa n’urupfu rw’umubyeyi we witabye Imana aguye mu bitaro bya Rubavu ku wa 27 Ukwakira 2021.
Uyu nyampinga akomeje kugira agahinda yatewe n’Urupfu rw’umubyeyi. Abinyujije ku rukuta rwe rwa Instagram yagaragaje agahinda kenshi aho yashyize amashusho akayaherekesha amagambo yuzuye intimba afite ku mutima.
Yagize ati “Igihe kimwe gusa nifuzaga ko numva ijwi ryawe, ikibabaje ni uko ubuzima butampaye guhitamo."
"Gusa icyo nicuza ni uko iyaba nari nzi ko ubushize nakubonaga sinari nzi ko ari ubwa nyuma ngo nguhobere "ngwe nyota", ubundi nkakubwira ko ngukunda kandi nkakuguma iruhande igihe gito."
"Urupfu rushobora kuba rwaranyambuye ariko intwari y’ubuzima bwanjye uzahoraho iteka." Akomeza avuga ko akumbuye umubyeyi we.
Miss Ishimwe Sonia yambitswe ikamba rya Miss w’Umurage ku tariki ya 21 Werurwe 2021 aho yari ahagarariye intara y’uburengerazuba .