Miss Kalimpinya Queen ku rutonde rw’abazitabira shampiyona y’U Rwanda mu gusiganwa mu modoka

Miss Kalimpinya Queen yashyizwe ku rutonde rw’abazitabira shampiyona y’U Rwanda mu gusigana mu gutwara imodoka. Uyu mukobwa akazaba ari umwunganizi wa Yoto Fabrice.

Kalimpinya Queen wabaye igisonga cya gatatu cya Miss Rwanda 2017, yagaragaye mu isiganwa mu modoka ry’umunsi umwe ryitwa Sprint Rally All Star.

Uyu muhango wabereye mu karere ka Rwamagana kuri uyu wa gatandatu ndetse wakozwe mu rwego rwo gutangiza shampiyona y’isiganwa ry’imodoka mu Rwanda.

Aya marushawa azitabirwa n’abatwazi b’imodoka 8 hamwe n’abunganizi babo, n’imodoka bazatwara ku buryo bukurikira:

Yoto Fabrice & Queen Kalimpinya Imodoka: (Subaru Impreza)

Christian Kanangire & Fernand Rutabingwa (Imodoka: Subaru Impreza)

Claude Gakwaya & Claude Mugabo (Imodoka: Subaru Impreza)

Mitraros Elefterios & Paganin Paolo (Imodoka: Subaru Impreza)

Lionel Kayitankore & Bryan Murengezi (Imodoka: Toyota Celica)

Olivier Kiwangu & Emmanuel Kubwimana (Imodoka: Subaru Impreza)

Giesen Jean Jean & Mujiji Kevin (Imodoka: Toyota Celica)

Jules Uwimana & Janvier Mutuga (Imodoka: Totoya Corolla).


Miss Kalimpinya (uwa kabiri i bumoso) hamwe n’abunganizi bakinanye muri Sprint Rally All Star.

Genesisbizz

Related Articles

Igitekerezo cyawe kirashyirwaho aruko gisusumwe

TANGA IGITEKEREZO