
Bagwire Keza Joannah witabiriye irushanwa rya Miss Rwanda 2015 akaza no kwegukana ikamba rya Nyaminga mwiza mu muco yambitswe impeta n’umusore bakundana witwa Murinzi Michael.
Abinyujije ku rukuta rwe rwa Instagram yanditse avuga ko bahisemo kwibanira ubuziraherezo n’uwo yihebeye.
Ati “Twahisemo kwibanira iteka. Mukunzi warakoze kubwo kumpa ubu buzima bufite igisobanuro. Hano tuzahabona ubuzima bwiza @Murinzi.”
Keza asigaye akora itangazamakuru kuri Kiss Fm
Keza Joannah yabaye Miss Heritage muri 2015