Miss Muheto yasubije abavuga ko yasubiyemo amagambo ya Mutesi Jolly

Umunsi wa nyuma mu birori byo gutanga ikamba kuri Miss Rwanda 2022 abenshi batunguwe no kumva Miss Muheto abajijwe indangagaciro zizamuranga igihe yaba agize amahirwe yo kwegukana ikamba rya nyampinga w’U Rwanda 2022 maze baza gutungurwa nuko yasubije bisa neza nibyo Mutesi Jolly yasubije muri 2016.

Miss Nshuti Muheto Divine ubwo yatangaga igisubizo cye yagize ati’’ Indangagaciro izandanga nka Nyampinga w’U Rwanda ni ubupfura, iyo uri imfura ukunda igihugu ,ukunda umurimo wubaha Imana kandi iyo uri imfura ubanira neza abandi dore ko imfura zose ari inyangamugayo ariko inyangamugayo zose ntabwo ari imfura."

Iki gisubizo yatanze gisa neza nicyo Mutesi Jolly yatanze mu mwaka wa 2016 ubwo yegukanaga ikamba rya Nyampinga w’U Rwanda.

Benshi ku mbuga nkoranyambaga batangiye guhuza aya mashusho ya ba nyampinga bombi, ibi bakomeza kubihuza n’ijambo Jolly yavuze agikubita amaso bwa mbere uyu Miss Muheto ndetse bamwe bakomeje guhwihwisa ko Mutesi Jolly yaba yarateguye Miss Muheto kugirango azabe Misss Rwanda 2022.

Mu kiganiro Miss Muheto yagiranye na Kimwe mu binyamakuru bya hano mu Rwanda ,uyu mukobwa yahakanye ibi byose akomeje kuvugwaho icyakora yasobanuye impamvu yasubiyemo amagambo ya Miss Mutesi Jolly.

Miss Muheto yagize ati’’ Kuba naravuze ibyo yavuze nta kosa ririmo kuko twese tugira abantu twigiraho, niba yarasubije kuriya agasubiza neza nanjye nabisubiza nkabikora neza ndetse bikanampira ndumva nta kosa mbibonamo.

Miss Muheto abajijwe impamvu abandi bakobwa 10 baje bagatombora nimero z’ibibazo ariko we akaza ari uwa 11 ndetse ntanatombore nimero y’ikibazo, Miss Muheto yagize ati’’ Twari tuzi ko abakobwa ari 10 nyuma baza kuba 11 kandi ninjye waje nyuma nsanga ibibazo byashize bityo mbazwa muri buriya buryo".

Genesisbizz

Related Articles

Igitekerezo cyawe kirashyirwaho aruko gisusumwe

TANGA IGITEKEREZO