Miss Mutesi Jolly agaragaje ibibazo biri mu muryango Nyarwanda ku burere buhabwa abana

Nyampinga w’U Rwanda 2016 ariwe Miss Mutesi Jolly avuga ko mu Rwanda hari imyitwarire ikwiye guhinduka mu burere bw’abana kugirango umwana wese akurane indangagaciro.

Miss Mutesi Jolly ni umwe mu bakobwa bakunzwe kugarukwaho cyane mu myidagaduro hano mu Rwanda aho byose bishingira ku bitekerezo akunda kugaragaza aho rimwe na rimwe biza bitandukana n’uko abandi babitekereza ndetse yagarutsweho cyane ubwo yatangazaga ko hari igihe umuntu ashaka umugabo akamubera inyana y’imbwa.

Uyu mukobwa ni kenshi akunda kugaragaza ko gushaka umugabo atari intego y’ibanze ya buri mukobwa wese kuko ngo atari ibintu nkenerwa by’ibanze kuri buri mukobwa wese.

ubwo yabazwaga uko abona uburere muri rusange we yatangaje ko buri gihe ibintu byose byitirirwa Umuco aho ngo usanga hari imyumvire ikwiye guhinduka yatanze urugero aho avuga ko iyo umuhungu ageze nko mu gihe cy’imyaka 18 cyangwa 20 akaba akunda gukora inshingano ze ngo usanga bamwita akagabo.

Gusa ngo ku rundi ruhande umukobwa uri muri icyo kigero agashaka guharanira uburenganzira bwe cyangwa akagaragaza ibintu mu buryo runaka ngo usanga batangira kuvuga ko adashobotse ndetse ngo byose ugasanga babyitirira umuco aho ngo hari ibyo ababyeyi bavuga ko bidakwiye umukobwa kandi ngo ibyo ni imyumvire we abona ko idakwiye.

Miss Jolly yavuze ko buri mwana wese w’umukobwa akwiye kubaho anganya uburenganzira n’umuhungu ndetse ngo ibyo kuvuga ko hari imyitwarire ikwiriye umukobwa avuga ko buri wese akwiye kugira imyitwarire myiza ariko ntibishingire ku gitsina.

Uyu mukobwa avuga ko imico mibi muri rusange idakwiye gushingira ku gitsina cy’uwayigaragaje urugero niba umugabo atwaye imodoka anywa itabi ugasanga nta kibazo biteje nyamara yaba ari umukobwa cyangwa umugore urinyweye ugasanga biteje ikibazo.

Mu magambo ye avuga ko adashyigikiye ingeso mbi ariko nanone ahamya ko bidakwiye gushingira ku gitsina.




Miss Mutesi Jolly yasobanuye ibibazo biri mu muryango Nyarwanda mu bijyanye n’uburere buhabwa abana.

Genesisbizz

Related Articles

Igitekerezo cyawe kirashyirwaho aruko gisusumwe

TANGA IGITEKEREZO