Miss Mutesi Jolly agiye kumenyekanisha ahantu nyaburanga mu Rwanda

Nyampinga w’u Rwanda 2016 Mutesi Jolly yamaze gutangiza umushinga ugamije kumenyekanisha ahantu nyaburanga mu Rwanda ndetse ibi byose azajya abinyuza ku muyoboro we wo kuri murandasi.

Nyampinga w’u Rwanda 2016 Miss Jolly Mutesi yatangiye urugendo rwo kumenyekanisha ahantu nyaburanga mu Rwanda abinyujije mu biganiro agiye kujya atambutsa ku muyoboro we wa murandasi (Youtube.)

Uyu mukobwa yatitije abantu benshi ku mbuga nkoranyambaga nyuma yo kugaragara muri kajugujugu atembera ikirere cy’u Rwanda ashize amanga.

Miss Jolly yatangaje ko yakoze urugendo muri kajugujugu kugirango atangire kwerekana hamwe mu hantu nyaburanga hagaragara mu gihugu cyacu ndetse avuga ko gufungura umuyoboro wa Youtube nabyo biri mu ntego ze mu rwego rwo kurushaho kumenyekanisha aho hantu nyaburanga.

Uyu mukobwa yavuze ko atumva ukuntu umuntu ashobora kujya mu mijyi ihenze nka Dubai cyangwa ahandi akumva ko aribwo yasohotse, nyamara asize ahantu heza ho gusohokera iwabo.




Miss mutesi Jolly yatangije gahunda yo kumenyekanisha ahantu nyaburanga mu Rwanda

Genesisbizz

Related Articles

Igitekerezo cyawe kirashyirwaho aruko gisusumwe

TANGA IGITEKEREZO