Miss Mutesi Jolly agiye kwitabira ibirori by’isabukuru ya Gen Muhoozi

Lt Gen Muhoozi asanzwe ari umugaba mukuru w’ingabo za Uganda zirwanira ku butaka, uyu kandi ni umuhungu w’imfura wa Perezida Yoweli Kaguta Museveni, gusa uyu muhungu wa Museveni yamaze gutumira Miss Mutesi Jolly mu isabukuru ye.

Miss Mutesi Jolly wabaye Nyampinga w’U Rwanda mu mwaka wa 2016, yamaze gutumirwa mu birori n’umugaba mukuru w’ingabo zirwanira ku butaka z’igisirikare cya Uganda mu isabukuru ye y’amavuko iteganyijwe kuba kuwa 24 Mata 2022, ndetse ibi birori bizitabirwa n’abanyacyubahiro batandukanye baturuka mu bihugu bitandukanye.

Uyu mugabo ukunda gukoresha cyane urubuga rwa Twitter abinyujije ku rukuta rwe yatangaje ko uyu Nyampinga Mutesi Jolly nawe agomba kwitabira ibirori bijyanye n’isabukuru ye.

Abinyujije ku rukuta rwe yagize ati’’ Jolly inshuti yanjye ya cyera, nawe azaba ari mu birori by’isabukuru yanjjye tuzagirana ibihe byiza.

Ibi birori kandi bizitabirwa n’abahanzi batandukanye barimo Massamba Intore, Jose Chameleon n’abandi batandukanye bazaririmba muri ibi birori, kurya no kunywa muri ibi birori bizaba ari ubuntu.

Genesisbizz

Related Articles

Igitekerezo cyawe kirashyirwaho aruko gisusumwe

TANGA IGITEKEREZO