Miss Mutesi Jolly byavugwaga ko atwite none yabihakanye yivuye inyuma

Miss Mutesi jolly wabaye nyampinga w’u rwanda mu mwaka wa 2016 yifashishije imbuga nkoranyambaga ze cyane cyane Instagram yahakanye amakuru yavugaga ko atwite inda nkuru maze asobanura ko ari ibihuha.

Mutesi Jolly yatangiye asobanura ko mbere na mbere ashimira abantu bose bagize uruhare mu kumwandikira message nziza bamushimira ko atwite icyakora yahise aboneraho kwibutsa abantu bose ko amakuru akomeje kuvugwa no kwandikwa nta shingiro na rito afite.

Mu magambo ye uyu wabaye Nyampinga w’u Rwanda 2016 yagize ati:Kuri buri umwe wanyoherereje ubutumwa bwo kunyifuriza neza mwarakoze ndetse rwose umwana mu by’ukuri ni umugisha ndetse ndatekereza ko kugira umwana nateguye byegereje gusa amakuru yavuzwe yose ni ibihuha.

Kugeza ubu abantu bakomeje kwandika ibi bagamije kumparabika ndetse rwose ntabwo byari bikwiye.

Uyu mukobwa ni umwe mu bakobwa babaye Nyampinga w’u Rwanda wakunze kugibwaho impaka rimwe na rimwe zishingiye ku kuba uyu mukobwa yaravuze ko hari igihe ushaka umukobwa ariko akakubera inyana y’imbwa.




Genesisbizz

Related Articles

Igitekerezo cyawe kirashyirwaho aruko gisusumwe

TANGA IGITEKEREZO