Miss Mutesi Jolly ahishuye ko ari umufana ukomeye wa Kwizera Olivier

Umukino wahuje ikipe y’igihugu y’U Rwanda Amavubi na Senegal mu ijoro ryakeye umunyezamu Kwizera Olivier yigaragaje bikomeye ndetse nyuma y’umukino yifotozanya na Sadio Mane ukina muri Liverpool ibi byatumye Nyampinga w’U Rwanda wa 2016 ariwe Umutesi Jolly atangaza ko ubundi Kwizera Olivier ariwe mukinnyi afana.

Miss Mutesi Jolly umufana ukomeye wa Kwizera Olivier nawe yahise agaragaza amarangamutima kuri uyu mukinnyi akunze kwerekana ko afana cyane yifashishije urukuta rwe rwa Twitter agira ati ” Ubundi Kwizera Niwe wanjye!Ndi umufana wawe ukomeye , Ndakwishimiye cyane Mwana w’u Rwanda. Icyifuzo cyanjye nukubona atera intambwe mumurimo we.”


Ni kenshi Miss Mutesi Jolly yeretse Kwizera Olivier ko amufana , kuko igihe yaragiye kuva mu ikipe y’ihugu Amavubi nawe yabaye uwambere wamugiriye inama yo kugaruka.

Genesisbizz

Related Articles

Igitekerezo cyawe kirashyirwaho aruko gisusumwe

TANGA IGITEKEREZO