Miss Mutesi Jolly yanze ubutumire yahawe na Lt Gen Muhoozi

Miss Mutesi Jolly yabaye Nyampinga w’U Rwanda 2016 kuri ubu uyu mukobwa yari yatumiwe n’umugaba mukuru w’igisirikare cya Uganda mu birori by’isabukuru y’amavuko ye gusa uyu mukobwa yamaze guhakana ubutumire.

Ibi bije nyuma y’iminsi mike umuhungu wa Museni ariwe Lt Gen Muhoozi atumiye uyu mukobwa mu birori by’isabukuru y’amavuko ye, ni mu butumwa yanyujije kuri Twitter ye atumira uyu Nyampinga Mutesi Jolly.

Nyamara muri iri joro ryo kuri uyu wa kabiri nibwo Miss Mutesi Jolly yasubije ubutumire yahawe gusa igitangaje yahakanye ubu butumire

Yagize ati"Ibyishimo byose ni ibyanjye Musaza wanjye, ntabwo mbashije kuza,nzaza ubutaha, nkwifurije kurama imyaka myinshi cyane, isabukuru nziza .

Ibi birori by’uyu mugabo kandi bizitabirwa n’abandi bantu batandukanye b’ibikomerezwa muri politiki ndetse n’abahanzi batandukanye gusa mu bahanzi bazitabira ibi birori harimo Masamba Intore,Dr Jose Chameleon n’abandi batandukanye.

Ni ibirori bigomba kuzaba kuwa 24 Mata 2022 kuko niyo taliki Gen Muhoozi yizihirizaho isabukuru y’amavuko ye gusa nta mpamvu nyamukuru idasanzwe Mutesi Jolly yari yatangaza yaba yatumye atera utwatsi ubu butumire.

Genesisbizz

Related Articles

Igitekerezo cyawe kirashyirwaho aruko gisusumwe

TANGA IGITEKEREZO