Umuhanzi Limu yashyize hanze indirimbo igaruka ku butwari bw’abanyeshuri b’i...
- 24/03/2023 saa 11:24
Miss Mutesi Jolly yahishyuyeko mu bahanzi nyarwanda yikundira Mugisha Benjamin uzwi nka The Ben.
Miss Rwanda 2016 Mutesi Jolly ubwo yari yatumiwe ku Isobo Tv mu kiganiro Sunday Choice Live yabajijwe ku byerekeye umuziki ndetse n’umuhanzi yaba akunda.
Miss Mitesi Jolly yagize ati “Nubwo iby’umuziki ntabizi cyane, ndi umufana wa The Ben ndetse yakoze indirimbo nziza”.
Ibi kandi byaje bikurikira ko The Ben afite indirimbo irimo kuvugisha benshi yise Why yakoranye na Diamond Platnumz ikaba ikomeje kuyobora intonde zitandukanye z’indirimbo muri Afurika y’uburasirazuba.
Miss Rwanda wa 2016 Mutesi Jolly si ubwa mbere agaragaje ko akurikirana umuziki nyarwanda kuko yigeze kwandika kuri Instagram ye ko akunda imyandikire ya Bull Dog.