Miss Naomie na Ndahiro Willy bari mu nzira yerekeza muri Nigeria

Miss Nishimwe Naomie hamwe na Ndahiro Willy wamenyekanye cyane muri filimi bamaze kwerekeza mu gihugu cya Nigeria aho batumiwe mu kanama nkemurampaka muri Miss Style.

Ibirori byo gutanga ikamba rya Miss Style muri Nigeria biteganyijwe kuwa 07 Gicurasi 2022.

Miss Style ni irushanwa rikomeje guhabwa imbaraga mu gihugu cya Nigeria dore ko ryatangiye mu mwaka wa 2020.

Miss Naomie werekeje mu kanama nkemurampaka muri iri rushanwa yabaye Nyampinga w’U Rwanda mu mwaka wa 2020.

Naho Ndahiro Willy nawe atumiwe muri iri rushanwa ariko asanzwe ari n’umuyobozi w’ishyirahamwe rya Sinema mu Rwanda.


Genesisbizz

Related Articles

Igitekerezo cyawe kirashyirwaho aruko gisusumwe

TANGA IGITEKEREZO