Miss Naomie yatandukanye na ’RIB’ itegura MissRwanda

Nishimwe Naomie wabaye Miss Rwanda 2020 yatangaje ko yikuye mu biganza bya Rwanda Inspirational Back up itegura iri rushanwa mu bijyanye no kuba bakurikirana inyungu ze mugihe cy’umwaka afite ikamba.

Abinyujije ku rukuta rwe rwa Instagram yatanze itangazo amenyesha abantu ko adakeyene ko Rwanda Inspirational Back Up ikomeza gukurikirana inyungu ze.

Yavuze ko mu rugendo arimo no mugihe azamarana ikamba rya Miss Rwanda 2020 azabikora yifasha adafashijwe nabo nkuko bisanzwe bigenda ku bandi bakobwa bose baba batowe.

Avuga ko ibi yabikoze ari umwanzuro we mu rwego rwo gushyira imbaraga mu mushinga we wo gufasha abantu bakunze guhura n’ibibaza byo kwigunga cyangwa kwiheba.

Nubwo yabihomoye ho ko atazajya afashwa na Rwanda Inspirational back up 100%, yavuze ko bazajya bakorana bisanzwe nkuko abisabwa agendeye ku mahame agenga irushanwa.

Ku ruhande rwa Naomie we avuga ko nta kibazo afitanye na Rwanda Inspirational Back Up. Ati "Nta kibazo mfitanye na Rwanda Inspiration Back Up. Ahubwo byabaye ngombwa tudakomeza gukorana".

Nishimwe Naomie akoze ibi mugihe byaherukaga kuba kuri Miss Kundwa Doriane muri 2015 ubwo yatorwaga akishakira umujyanama we wihariye.

Nyuma ya Kundwa Doriane abandi ba Miss batowe bakoraga bari mu biganza bya Rwanda Inspirational Back Up.


Itangazo ryasohowe na Naomie avuga ko yitandukanyije na Rwanda Inspirational back up


Miss Naomie niwe wabaye Miss Rwanda 2020 ahagarariye umujyi wa Kigali

Genesisbizz

Related Articles

Igitekerezo cyawe kirashyirwaho aruko gisusumwe

TANGA IGITEKEREZO