Miss Nimwiza Meghan yatandukanye n’ubuyobozi bwa Miss Rwanda

Nimwiza Meghan yamaze gutandukana na Rwanda Inspiration Back itegura amarushanwa ya Miss Rwanda.

Nimwiza Meghan yegukanye ikamba rya Miss Rwanda mu mwaka wa 2019, Yakoraga nk’ushinzwe kumenyekanisha ibikorwa bya Miss Rwanda.

Ubuyobozi bwa Miss Rwanda bwagaragaje ko bwishimiye imihigo bagezeho ubwo Meghan yari akiri umuvugizi wayo ndetse basoje bamwifuriza gutera imbere mu yindi mirimo agiyemo.

Meghan nawe yashimye cyane ubuyobozi bwa Miss Rwanda kuba bwaramugiriye ikizere bukamuha umwanya wo kugaragaza icyo ashoboye.

Genesisbizz

Related Articles

Igitekerezo cyawe kirashyirwaho aruko gisusumwe

TANGA IGITEKEREZO