Miss Nishimwe Naomie yari yabukereye mu bukwe bwa Nyirasenge

Miss Rwanda 2020 Nishimwe Naomie yari mu munezero ukomeye ndetse ashagawe na benshi bagize umuryango we ubwo yari mu bukwe bwa Nyirasenge.
Ubwo hasozwaga icyumweru gishize nibwo Miss Naomie yari ashagawe n’abagize umuryango ndetse hamwe n’izindi nshuti ze mu birori by’ubukwe bwa Nyirasenge.
Ubu bukwe bwari bushamaje cyane ndetse ababwitabiriwe bari basabwe kwambara imyambaro irimo amabara arimo nibura umukara n’umweru.
Muri ubu bukwe kandi hagaragayemo Jeanine Noach wamaze kuba icyamamare kubera gukundana n’umuhanzi Cyusa Ibrahim n’abandi batandukanye bazwi cyane mu myidagaduro hano mu Rwanda.
Abahanzi barimo Ruti Joel, Yvan Muzik n’abandi batandukanye nabo bari babukereye muri ubu bukwe.