Miss Popularity2020: Naomie ashobora gusimbura Mwiseneza Josiane

Mu gutora mu buryo bw’amajwi mu bakobwa bari bahatanye Nishimwe Naomie niwe utsinze bagenzi be harimo uwitwa Irasubiza Alliance yarushije amajwi make cyane…Utsinda kuri uyu mwanya niwe ugirwa Miss Popularity 2020 agasimbura Mwiseneza Josiane urimaranye umwaka.

Ubwo abakobwa 20 bajyaga mu mwiherero I Nyamata ni nabwo hongeye kubaho gutora kuri abo bakobwa kugirango uzaba uwa mbere azagire amahirwe yo gukomeza mu icumi bazahatana kuri final.

Mu ijonjora ry’icyiciro cya kabiri hafashwe abakobwa babiri bari imbere mu majwi bahita babona itike yo kujya mu mwiherero. Abatsinze icyo gihe ni uwitwa Nishimwe Naomie na Irasubiza Alliance.

Kuri uyu munsi nibwo ayo matora yari bufungwe ku isaha ya saa kumi n’ebyiri n’iminota 30 z’umugoroba mbere y’uko ibirori byo gutora uzaba Miss Rwanda 2020 bitangira.
Umunota ku wundi byahindukaga ugasanga uwitwa Nishimwe Naomie na Irasubiza Alliance bari gusimburana.

Aba bakobwa uko ari babiri bari bafite amajwi akubye kabiri ay’uwa gatatu wabakurikiraga.
Amatora afunzwe Nishimwe Naomie afite amajwi agera ku bihumbi 79 989 naho uwa kabiri ariwe Irasubiza Alliance we yarafite amajwi angana n’ibihumbi 78 798.

Umukobwa watsinze mu buryo bw’amajwi afite amahirwe yo kuba Miss wakunzwe kurusha abandi (Miss Popularity), ikindi ni uko we aza guhabwa amahirwe yo kugera mu bakobwa 10 babazwa bwa nyuma kugirango havemo batanu bakurwamo Miss n’ibisonga bye.

Umukobwa uzaba Nyampinga wakunzwe kurusha abandi arahembwa amafaranga angana na miliyoni n’ibihumbi Magana atanu, azagirwe na ambasaderi wa MTN Rwanda mugihe kingana n’umwaka.


Nishimwe Naomie afite amahirwe menshi yo gusimbura Mwiseneza Josiane

Irasubiza Alliance wari uhatanye na Nishimwe Naomie

Genesisbizz

Related Articles

Igitekerezo cyawe kirashyirwaho aruko gisusumwe

TANGA IGITEKEREZO