Miss Rda2020: Abahatanye bibukijwe kubungabunga isuku yo mu kanwa

Abakobwa 20 bari mu irushanwa ry’ubwiza rya Miss Rwanda 2020 bafashwe ibizamini by’uko ubuzima bwabo buhagaze, bahabwa n’inyigisho z’uko babungabunga isuku yo mu kanwa.

Ku munsi w’ejo hashize nibwo abakobwa 20 bari mu irushanwa rya Miss Rwanda bavuye iwabo basezera ku babyeyi bajya mu mwiherero.

Aba bakobwa bari mu mwiherero Mujyi wa Nyamata, bakorewe ibizimani byose by’ubuzima ndetse banabapima inda ngo barebe niba bose bujuje ibisabwa kuko nta mukobwa utwite wemerewe guhatana.

Bakiriwe na muganga umwe kuri umwe akanahabwa inama zijyanye n’uko yarushaho kubungabunga ubuzima bwe. Iki gikorwa cyabereye ku Bitaro bya Polyclinic iherereye Kimironko mu Mujyi wa Kigali.

Iki ni igikorwa cyari gisanzweho mu myaka yashize ariko cyongerewemo izindi mbaraga aho ba Nyampinga banahuye n’inzobere ku bijyanye n’amenyo bakaganirizwa ku buryo bwo kubangabunga isuku yo mu kanwa.

Uzatorwa nka Nyampinga w’u Rwanda yemerewe kwivuza ku buntu kuri iri vuriro ryitwa Ubuzima Polyclinique riri mu bafatanyabikorwa ba Miss Rwanda.

Genesisbizz

Related Articles

Igitekerezo cyawe kirashyirwaho aruko gisusumwe

TANGA IGITEKEREZO