Miss Rwanda 2012 Kayibanda Aurore yishimiye imyaka 10 amaze yambitswe ikamba

Mutesi Kayibanda Aurore wabaye Nyampinga w’u Rwanda yishimiye imyaka 10 amaze yambitswe iri kamba yegukanye mu mwaka wa 2012 ndetse ashimira n’abantu bakomeje kumugirira ikizere mu rugendo rwe.

Miss Kayibanda yifashishije Instagram ye yandika ubutumwa ashimira Imana, inshuti ze ndetse n’umuryango wamubaye hafi bigatuma abasha kwegukana iryo kamba.

Mu butumwa bwe yagize ati “Ndashimira Imana ishobora byose yampaye umugisha wo kuba Nyampinga w’u Rwanda mu myaka 10 ishize kandi ikanyobora muri uru rugendo.

Ndashimira buri muntu wese wanshyigikiye mu buryo bumwe cyangwa ubundi cyane cyane ku bw’urukundo mwanyeretse.

Ndashimira ababyeyi n’umuryango wanjye kuba barambaye hafi kandi bakanshyigikira.”

Miss Kayibanda Aurore kuri ubu ari mu Rwanda gusa yamaze imyaka igera kuri 6 hanze yarwo ndetse avuga ko mu myaka 10 ishize yanyuze muri byinshi gusa ahamya ko yabitambutsemo gitwari.

Miss Kayibanda Aurore ni umwe muri ba Nyampinga bafite igikundiro cyinshi cyane mu Banyarwanda bijyanye n’imyitwarire ye.



Nyampinga w’u Rwanda 2012 Kayibanda Mutesi Aurore arishimira imyaka 10 amaze yambitswe ikamba

Genesisbizz

Related Articles

Igitekerezo cyawe kirashyirwaho aruko gisusumwe

TANGA IGITEKEREZO