Miss Rwanda 2020: uko byari bimeze mu ntara enye z’igihugu

Urugendo rwo guhitamo Nyampinga w’u Rwanda rwatangiriye mu Karere ka Rubavu ku wa 21 Ukuboza 2019, ahatoranyirijwe abakobwa batandatu; umunsi waryo wa kabiri ryagiye i Musanze mu Majyaruguru y’u Rwanda na ho hatorwa abakobwa batandatu, kuwa 28 Ukuboza 2019, rikomereza I Huye kuwa 4 Mutarama 2020, riherutse I Kayonza mu ntara y’Iburasirazuba.

Iki gikorwa cy’amajonjora ya Nyampinga uhiga abandi mu Rwanda mu mwaka wa 2020 cyatangiriye mu Burengerazuba bw’U Rwanda mu karere ka Rubavu tariki 21 Ukuboza 2019 ahitwa ‘Western Mountain Hotel’.

Mbere yo gutangaza abatsinze, abagize akanama nkemurampaka barimo Umurerwa Evelyne, Mike Karangwa na Miss Mutesi Jolly babajije abakobwa bose uko ari 13 babanyuze imbere bitewe n’ururimi buri wese yiyumvamo.

Muri aya majonjora ibibazo byakunze kugarukwaho byibanze ku bumenyi rusange, umuco Nyarwanda n’amakuru agezweho hirya no hino. Ubundi buri wese akabazwa impamvu yamuteye kwitabira iri rushanwa rya Miss Rwanda 2020.

Mu mishinga abakobwa benshi bagaragaje bibanze ku kibazo cy’inda zitateganyijwe ziterwa abangavu ndetse n’icy’ibiyobyabwenge biri mu bikomeje koreka urubyiruko rwinshi ndetse kikaba gihangayikishije Leta y’u Rwanda. Babazwaga icyo bahindura mu buryo byahashywamo.

Abakobwa batandatu batowe muri iyi ntara y’Iburengerazuba ni:

• Akaliza Hope (No.7)
• Uwamahoro Phoebe (No.11)
• Uwimana Joyeuse (No. 6)
• Umutesi Denise (No.2)
• Umuratwa Anitha (No.10)
• Uwase Aisha (No.1)
Abatsinze amajonjora bagomba kuzahagararira intara y’Iburengerazuba

Iki gikorwa cy’amajonjora cyakomereje mu ntara y’Amajyaruguru kuri La Palme Hotel iri mu Mujyi wa Musanze ku mugoroba wo kuwa 28 Ukuboza 2019 ahaje kuva abakobwa batandatu bazahagararira iyi ntara.

Abakobwa bagera kuri 75 nibo bari biyandikishije muri MissRwanda2020 mu Ntara y’Amajyaruguru, abageze ahabereye ijonjora bari 23 naho abemerewe guhatana bujuje ibisabwa bari 14.

Abakobwa 14 bose banyuze imbere y’akanama nkemurampaka bari bahuriye ku kintu kimwe cyo kuba bagaragazaga ubwoba bwinshi ndetse kuza batiteguye bigatuma badasobanura neza imishinga yabo uko bikwiye.

Abakobwa batandatu batowe muri iyi ntara y’Amajyaruguru ni:

• Umubyeyi Natacha (No.1)
• Mukabashambo Phionah (No.8)
• Tumuhorane Braise (No.13)
• Umuhoza Doreen (No.3)
• Urujeni Melissa (No.9)
• Mukangwije Rosine (No.14)
Aba nibo batsindiye kuzahagararira intara y’Amajyaruguru

Aya majonjora yahise akomereza mu ntara y’Amajyepfo mu karere ka Huye mu gushaka uzaba Nyampinga w’u Rwanda w’umwaka wa 2020.

Abakobwa bose biyandikishije guhagararira Intara y’Amajyepfo bari 79, ababashije kuzuza ibisabwa ku witabira irushanwa bari 17 naho ababashije gutsinda bari barindwi.

Abakobwa bakomeje muri Miss Rwanda 2020 bazahagararira Intara y’Amajyepfo ni :

• Imanishimwe Hope Joy (No.12)
• Umwariwase Claudette (No.1)
• Igihozo Diane (No.16)
• Umutoniwase Nadia (No.10)
• Musana Teta Hense (No.4)
• Ingabire Jolie Ange (No.3)
• Mumporeze Josiane (No.6)
Aba nibo bakobwa 7 batorewe guhagararira intara y’Amajyepfo

Aya majonjora yageze mu ntara y’Iburasirazuba ibintu bihindura isura mu bakomeza, kuko muri iyi ntara gusa haje kugaragaramo umubare wikubye inshuro ebyiri ugereranyije n’izindi ntara zayibanjirije.

Kuri uyu wa Gatandatu tariki ya 11 Mutarama 2020, ijonjora ryakomereje mu ntara y’Uburasirazuba kuri Silent Hill Hotel iherereye i Kayonza.

Iyi ntara akaba ari nayo yaturutsemo Akiwacu Colombe wabaye Nyampinga w’ u Rwanda mu 2014.

Abakobwa 15 nibo babashije gukomeza batsinze ijonjora rya Miss Rwanda 2020 mu Ntara y’Uburasirazuba, bahize bagenzi babo bandi 15 basezerewe mu irushanwa.

Abakobwa banyura imbere y’Akanama Nkemurampaka basubiza, bahabwa amanota mu buryo butandukanye. Mu gutanga amanota Ubwiza bwahawe 30%, Ubwenge bukagira 40% mu gihe Umuco wahawe 30 %.

Intara y’Uburasirazuba izwiho guca agahigo mu zindi muri Miss Rwanda 2020 mu kwiyandikishamo abakobwa benshi, aho uyu mwaka bari 90 ariko abagera kuri 41 nibo bitabiriye mu gihe abujuje ibisabwa bemerewe guhatana bari 30.

Abakobwa 15 batsindiye guhagararira Intara y’Uburasirazuba muri Miss Rwanda 2020 ni:

• Niheza Deborah (No : 03)
• Ineza Charlene (No : 05)
• Umwiza Phiona (No : 06)
• Ingabire Rehema (No : 07)
• Murangamirwa Ange (No : 08)
• Nyinawumuntu Rwiririza Delice (No : 25)
• Teta Ndenga Nicole (No : 30)
• Ingabire Diane (No : 28)
• Munezero Grace (No : 21)
• Ingabire Denyse (No : 24)
• Wihogora Phionnah (No : 04)
• Kansime Deborah (No : 09)
• Nikuze Icyeza Aline (No : 15)
• Umutesi Nadege (No : 17)
• Numukobwa Dalillah (No : 26)
Aba nibo bakobwa 15 batsindiye kuzahagararira intara y’Iburasirazuba

Abagize Akanama Nkemurampaka ni bantu ki?

Abanyamakuru barimo Mike Karangwa, Evelyne Umurerwa na Miss Rwanda 2016 Mutesi Jolly nibo bakomezanyije n’ijonjora ryo gushakisha umukobwa uzegukana ikamba rya Nyampinga w’u Rwanda 2020, akaba ari nabo bagize aka kanama nkemurampaka.
Mike Karangwa (ibumoso), Evelyne Umurerwa (hagati), na Mutesi Jolly (iburyo)

Aba basimbuye akanama nkemurampaka kazengurutse umwaka ushize mu ijonjora ryanyuze mu ntara zinyuranye z’u Rwanda n’Umujyi wa Kigali. Mutesi Jolly ni we wenyine wabashije kugarukamo.

Aka kanama nkemurampaka katanze amanota mu majonjora y’umwaka ushize wa 2019 kari kagizwe n’Umunyamakuru Michelle Iradukunda, Jolly Mutesi wabaye Nyampinga w’u Rwanda mu 2016 na Uwase Marie France.

Umurerwa Evelyne amaze imyaka isaga 20 mu mwuga w’itangazamakuru, ari mu batoye ba Nyampinga muri Kaminuza y’Imari n’Ubukungu (SFB) mu gihe Mike Karangwa we afite ubunararibonye bw’imyaka 12 mu bijyanye n’amarushanwa y’ubwiza.

Biteganyijwe ko aya majonjora yo guhitamo abazahagararira Umujyi wa Kigali azaba tariki 18 Mutarama 2020 kuri Hill Top Hotel i Remera.

Genesisbizz

Related Articles

TANGA IGITEKEREZO