Miss Rwanda 2022: Abakobwa 70 bari burare bavuyemo 20 bazitabira umwiherero wa Miss Rwanda

Kuri uyu wa gatandatu tariki 26 Gashyantare, ahagana saa kumi n’ebyiri z’umugoroba nibwo abantu batandukanye bitabiriye ibirori aho abakobwa 70 bitabiriye Miss Rwanda bari butoranywemo 20 bazakomeza mu mwiherero nabo bakazavamo 10 bazasoza irushanwa.

Mu masaha y’umugoroba nibwo inshuti n’abo mu miryango y’abakobwa 70 babashije guhiga abandi mu ntara zitandukanye batangiye kugera i Gikondo ahabera Expo baje kubashyigikira.

Muri iri joro biteganyijwe ko abakobwa babiri barushije abandi amajwi bari buhite bahanwa PASS ibemerera gukomeza mu mwiherero ako kanya.

Ni mugihe abandi 18 nabo bari butoranywe , bose hamwe uko ari 20 bakazitabira umwiherero wa Miss Rwanda (boot-camp).




Ni ibirori byitabiriwe n’ingeri zose.

Genesisbizz

Related Articles

Igitekerezo cyawe kirashyirwaho aruko gisusumwe

TANGA IGITEKEREZO