Miss Rwanda 2022 : Amatora y’abakobwa bahatanira ikamba yatangiye

Abakobwa 70 baturutse mu ijonjora ryanyuze mu ntara zitandukanye zigize igihugu ndetse n’Umujyi wa Kigali, bagiye guhatanira gushaka itike yo kujya mu mwiherero.

Kuri uyu wa Gatatu tariki 16 hatangiye amatora yo kuri murandasi (internet) ndetse no kuri telefoni.

Ku Cyumweru tariki 27 Gashyantare 2022, nibwo aba bakobwa 20 bazaba batoranyijwe bazatangira umwiherero. Bivuze ko gutora bizarangirana na tariki 26 Gashyantare saa sita z’ijoro.

Akanama Nkemurampaka kazatangaza abakobwa 18, Abakobwa babiri baziyongera kuri 18 bazatoranywa hashingiwe ku bagize amajwi menshi mu cyiciro cy’amatora yo kuri murandasi agiye gutangizwa.

Imibare igaragaza ko muri uyu mwaka, abakobwa 473 aribo biyandikishije muri Miss Rwanda mu ntara zitandukanye.

Gutoranya abakobwa bazahagararira Intara n’Umujyi wa Kigali byatangiye ku wa 29 Mutarama 2022. Icyo gihe igikorwa cyabereye mu Ntara y’Amajyaruguru.

Muri iyi ntara ibarizwamo imisozi miremire y’Ibirunga hari hiyandikishirije abakobwa 51, muri bo 43 ni bo bashoboye kunyura imbere y’Akanama Nkemurampaka, icyenda aba aribo batoranywa nyuma yo gushimwa ubwenge, umuco n’ubwiza.

Ku wa 30 Mutarama 2022, habaye igikorwa cyo gutoranya abagombagaga guhagararira Uburengerazuba.

Abakobwa 51 bo mu turere turindwi tugize iyi ntara biyandikishije nk’abazitabira ijonjora rya Miss Rwanda 2022, gusa 34 ni bo babashije kugera imbere y’Akanama Nkemurampaka.

Abakobwa icyenda ni bo batsindiye guhagararira u Burengerazuba.

Ku wa 5 Gashyantare 2022 habaye ijonjora mu Majyepfo. Icyo gihe muri iyi ntara 82 ni bo bari biyandikishije baturutse mu turere tuyigize, gusa 47 nibo babashije kunyura imbere y’Akanama Nkemurampaka mu gikorwa cyabereye mu Mujyi wa Huye, Icyenda nibo babashije gutambuka.

Mu Burasirazuba iki gikorwa cyabaye ku wa 6 Gashyantare 2022. Abakobwa 14 batoranyirijwe guhagararira iyi ntara.

Ni abakobwa babonetse nyuma y’akazi katoroshye kakozwe n’abagize Akanama Nkemurampaka ka Miss Rwanda 2022, nyuma yo gusuzuma imishinga, ubwiza n’umuco w’abagera kuri 76.

Hari hiyandikishije abagera kuri 98 mu gihe abageze ahabereye ijonjora ari 78.

Uyu mwaka muri Kigali hari hiyandikishije abakobwa 191 mu gihe 117 aribo babashije kugera aho irushanwa ryabereye.

Umujyi wa Kigali wihariye kuba ariwo uyu mwaka warimo umubare munini w’abahatana ndetse bigaragazwa no kuba haravuye abakobwa 29 baje basanga abandi 41 bari batsinze mu zindi ntara.

Gutora birasaba kwifashisha uru rubuga : https://igihe.com/miss-rwanda unakoresheje code ya *544*1* nimero y’umukobwa ushaka guha amahirwe#. Gutora biratangira kuri uyu wa Gatatu tariki 16 Gshyantare saa tanu n’iminota 55.

Genesisbizz

Related Articles

Igitekerezo cyawe kirashyirwaho aruko gisusumwe

TANGA IGITEKEREZO