Miss Rwanda 2022: Iminsi irabarirwa ku ntoki ngo hamenyekane umukobwa uzegukana ikamba

Harabura iminsi mike ngo hamenyekane umukobwa uzegukana ikamba rya Nyampinga w’U Rwanda 2022.

Kuri uyu wa gatandatu tariki 19 Werurwe 2022 nibwo hazamenyekana umukobwa uzahiga abandi mu buranga, ubuhanga n’umuco maze agahabwa ikamba rya Nyampinga w’U Rwanda.

Umukobwa umwe uzarusha abandi amajwi azahita abona itike imwinjiza mu icumi ba mbere bazajya mu kiciro cya nyuma.

Ibirori byo gutora Nyampinga w’U Rwanda biteganyijwe kubera i Rusororo muri Intare Conference Arena.

Imiryango izaba ikinguye guhera saa kumi n’imwe z’umugoroba naho ibirori nyirizina bitangire saa moya z’ijoro.

Iminsi irabarirwa ku ntoki hakamenyekana Nyampinga w’U Rwanda 2022.

Genesisbizz

Related Articles

Igitekerezo cyawe kirashyirwaho aruko gisusumwe

TANGA IGITEKEREZO