Miss Rwanda 2022: Iryavuzwe riratashye Muheto Yegukanye ikamba

Iryavuzwe riratashye nyuma yo kuvugwa ko ari mwiza, Mu mashusho yari abereye ijisho Nshuti Muheto Divine yambitswe ikamba na Ingabire Grace.

Nshuti Muheto Divine wari ufite nimero 44 mu marushanwa ya Miss Rwanda 2022 niwe wegukanya ikamba.

Ibintu byahinduye isura ubwo bamutangazaga ko ariwe wegukanye ikamba rya Miss Rwanda 2022 dore ko yanahize abandi mu gukundwa n’abantu benshi cyane muri iri rushanwa.

Bamwe basimbutse basagwa n’ibyishimo basukanaho ibyo kunywa bari bafite, ndetse bavuze ko nta buriganya bwabaye mu irushanwa rya Miss Rwanda ry’uyu mwaka kuko uwo bakundaga ariwe wegukanye ikamba.

Muheto yahawe igihembo cy’imodoka nshya ya Hyundai ndetse azajya ahembwa 800,000 Rwf buri kwezi mu gihe cy’umwaka.

Azafashwa nanone na Africa Improved Food Gushyira mu bikorwa umushinga we ndetse azajya ashyiramo peteroli mu modoka ku buntu mu gihe kingana n’umwaka wose kuri sitasiyo za Merez.

Ibi biziyongeraho igihembo cy’amafaranga 2,400,000 Rwf ndetse no kwiga muri kaminuza ya Kigali ku buntu.

Nanone haziyongeraho interineti y’ubuntu mu gihe kingana n’umwaka wose azahabwa na KOPA Internet.


Muheto wegukanye Ikamba rya Miss Rwanda 2022

Muheto (hagati) hamwe n’ibisonga bye Darina (ibumoso) na Maolithia (iburyo)

Genesisbizz

Related Articles

Igitekerezo cyawe kirashyirwaho aruko gisusumwe

TANGA IGITEKEREZO