Miss Rwanda 2022 ’Muheto Divine’ yageneye ubutumwa bukomeye abavutse nyuma ya jenoside yakorewe abatutsi mu Rwanda mu 1994

Mu gihe U Rwanda rwibuka ku nshuro ya 28 jenoside yakorewe abatutsi mu mwaka wa 1994 , Miss Rwanda 2022 ’Muheto Divine’ yageneye ubutumwa bukomeye urubyiruko rwavutse nyuma ya jenoside.

Nshuti Muheto Divine uheruka kwegukana ikamba rya Miss Rwanda 2022 yageneye ubutumwa bukomeye urubyiruko rwavutse nyuma ya jenoside yakorewe abatutsi mu Rwanda mu 1994.

Mu butumwa yatanze yagize ati:" None tariki 07 Mata 2022, turatangira icyumweru cy’icyunamo n’iminsi 100 yo kwibuka ku nshuro ya 28 jenoside yakorewe abatutsi. Ni igihe twibuka abacu bishwe bazira uko baremwe. Ni amahano adakwiye kugaruka i Rwanda."

Yasoje avuga ko abavutse nyuma ya jenoside yakorewe abatutsi mu Rwanda mu 1994 bafite inshingano zikomeye zirimo gukomeza kwenyegeza urumuri rw’ubumwe no kwiyubaka kw’Abanyarwanda ndetse anasaba gukomeza gusigasira indangagaciro z’Ubunyarwanda n’umuco.

Ubutumwa bwa Nyampinga w’U Rwanda mu kwibuka jenoside yakorewe abatutsi mu 1994

Genesisbizz

Related Articles

Igitekerezo cyawe kirashyirwaho aruko gisusumwe

TANGA IGITEKEREZO