Agahugu katagira Umuco karacika umuhanzi Maguru agaragaje uruhare rw’umuziki...
- 12/05/2022 saa 15:56
Nshuti Muheto Divine uheruka kwegukana ikamba rya Miss Rwanda 2022 yatangiye ibikorwa byo kwigisha no gushyira mu bikorwa umushinga we yise ’Igiceri Youth Project’ aho yatangiriye ku ishuri rya Fawe aho nawe yize amashuri yisumbuye.
Nshuti Muheto Divine ni we mukobwa uheruka kwegukana ikamba rya Nyampinga w’U Rwanda 2022, Aho yasimbuye Grace Ingabire wabaye Nyampinga w’U Rwanda 2021.
Muheto mu marushanwa ya Miss Rwanda 2022 yari afite umushinga wo kwizigama yise ’Igiceri Youth Project’.
Ibikorwa byo gutangiza umushinga we yabikoreye mu kigo cya Fawe aho yigishije abanyeshuri baho dore ko nawe ariho yize amashuri yisumbuye.
Uyu mushinga we ahanini ugamije gushishikariza no kwigisha umuco wo kwizigama urubyiruko.
Miss Muheto hamwe n’abakozi b’ikigo
Byari ibyishimo bikomeye ku banyeshuri
Miss Muheto yiyibutsa aho yararaga