Miss Rwanda 2022: Urutonde rw’abakobwa begukanye ibihembo bitandukanye

Amarushanwa ya Miss Rwanda 2022 afite umwihariko aho abakobwa babashije kugera mu mwiherero bose bagomba kuzahabwa ibihembo bitandukanye. 11 bageze mu cyiciro cya nyuma barahita bishyurirwa kwiga muri kaminuza.

Mu marushanwa ya Miss Rwanda 2022 byari biteganyijwe ko hagomba kuzaboneka uzahembwa mu cyiciro cy’uhiga abandi mu mpano, uwakunzwe kurusha abandi, uwabanye neza kurusha abandi n’uwifotoje kurusha abandi n’ibindi byiciro bitandukanye.

Dore uburyo ibihembo bitandukanye byegukanywe muri Miss Rwanda 2022:

1. Umukobwa wagize uruhare mu kwigisha ubuzima bw’imyororokere
No 3: Bahari Ruth, yahembwe 1,800,000 Rwf

2. Umukobwa wahize abandi muri siporo
No 69: Uwimana Marlene, yahembwe

3. Umukobwa wahize abandi mu kwifotoza
No 42: Ndahiro Mugabekazi Queen

4. Umukobwa wahize abandi mu mpano
No 48: Saro Amanda

5. Umukobwa wakunzwe n’abantu benshi
No 44: Nshuti Muheto Divine yahembwe 2,400,000 rwf

6. Umukobwa wahize abandi mu murage
No 47: Ruzindana Kelia Yahembwe 5,000,000 Rwf

7. Umukobwa wahize abandi mu mushinga mwiza
No 68: Uwimana Jeanette ,Azahembwa 500,000 Rwf buri kwezi

Genesisbizz

Related Articles

Igitekerezo cyawe kirashyirwaho aruko gisusumwe

TANGA IGITEKEREZO