Agahugu katagira Umuco karacika umuhanzi Maguru agaragaje uruhare rw’umuziki...
- 12/05/2022 saa 15:56
Umuhanzi Kitoko wakunzwe mu ndirimbo nka Ikiragi, Bella n’izindi zitandukanye nyuma y’uko kuri uyu wa gatandatu tariki 19 Mutarama 2022 asoje ikiciro cya gatatu cya kaminuza aho yigaga mu Bwongereza, Ibyamamare bitandukanye byamwifurije guhirwa n’ubuzima bushya yatangiye kuri uyu munsi.
Kitoko Bibarwa wamenyekanye ku izina ry’ubuhanzi "Kitoko" ni umuhanzi w’umunyarwanda ukorera umuziki ku mugabane w’Uburayi mu gihugu cy’Ubwongereza aho yabifatanyaga no kwiga amasomo ya kaminuza.
Kuri uyu wa gatandatu, tariki 29 Mutarama 2022, nibwo uyu muhanzi yabonye impamyabumenyi y’icyiciro cya gatatu cya kaminuza mu bijyanye na politiki.
Ibyamamare bitandukanye birimo Kayibanda Aurore wabaye Miss Rwanda 2012 n’abandi batandukanye bifurije Kitoko guhirwa n’ubuzima bushya yatangiye.
Kitoko mu birori byo guhabwa impamyabushobozi.
Miss Rwanda 2012 yifurije Kitoko gutera imbere
Dric uzwi mu gutunganya amashusho nawe yifurije Kitoko gutera imbere.
Kurikira indirimbo iheruka "Gahoro" ya Kitoko hano.