Miss Rwanda Ingabire Grace yatunguwe n’umwana wandikisha ibirenge

Miss Rwanda 2021 Ingabire Grace yasuye ikigo cya HVP Gatagara atungurwa n’umwana w’umukobwa ubana n’ubumuga ariko ufite impano yo kwandika akoresheje ibirenge avuga ko kugira ubumuga atari ikimenyetso kerekana ko umuntu adashoboye.

Miss Rwanda nyuma yo gutorwa akomeje kugenda akora ingendo mu bigo bitandukanye haba ibyo mu mashuri yisumbuye hamwe n’ibindi bitandukanye mu rwego rwo kugenda aganira n’urubyiruko.

Nyuma yo gusura ikigo cya ‘Mater Dei’ akaganira n’abanyeshuri baho ku ngingo zitandukanye nyuma yasuye ikigo cya Gatagara.

Mu kigo cya Gatagara avuga ko yahigiye ibintu byinshi bimwereka ko uko umuntu yaba ameze yakora ikintu runaka.

Ati “Muri iki kigo cya Gatagara wahigira byinshi ni ahantu kandi wasanga ibyishimo kandi ukahigira byinshi bitewe nibihakorerwa.”

Yatunguwe n’umwana w’umukobwa wandikisha akaguru ke k’iburyo mu ishuri.

Ati “Byari ibintu bidasanzwe ubwo uyu mwana w’umukobwa yantunguraga bitewe n’akabaruwa yari anyandikiye. Ndamushimira cyane. Uyu mwana ni ikimenyetso kerekana ko kugira ubumuga atari ukudashobora.”

Ikigo cya Gatagara cyatangijwe na Padiri Fraipont Ndagijimana mu 1960 mu karere ka Nyanza, ariko uyu mupadiri yaje kwitaba Imana mu 1982, gusa ibikorwa yatangije ntibyigeze bihagarara.

Ubu gifite amashami yita ku bafite ubumuga butandukanye hirya no hino mu gihugu ari yo ya Huye, Ruhango, Gikondo, Rwamagana na Ndera.

Uyu mwana yandika akoresheje ikirenge

Yatunguye Miss amwereka ibyo yaramaze kwandika

Ikigo cya Gatagara cyatangijwe na Padiri Fraipont Ndagijimana mu 1960

Genesisbizz

Related Articles

Igitekerezo cyawe kirashyirwaho aruko gisusumwe

TANGA IGITEKEREZO