Miss Rwanda iyoboye andi marushanwa y’ubwiza ahemba neza mu Karere

Mu bihugu bigize umuryango wa Afurika y’Iburasirazuba u Rwanda ruza ku mwanya wa mbere mu guhemba neza abakobwa baba bahize abandi mu marushanwa y’ubwiza "Beauty Contest" ku rwego rw’igihugu.

Mu bihugu byinshi ku Isi haba amarushanwa y’ubwiza gusa ahanini ategurwa n’ibigo byigenga akaba nta ruhare Leta zibigiramo cyane mu buryo bw’amafaranga ndetse n’ibindi bihembo bitandukanye.

Uko abakobwa bahembwa biterwa n’ubushobozi bw’abafatanyabikorwa b’irushanwa cyangwa se ubushobozi bw’abategura iryo rushanwa.

Ibihugu bigize umuryango wa Afurika y’Iburasirazuba byose bitegura aya marushanwa y’ubwiza, ariko iyo urebye usanga guhemba bitandukanye bitewe n’ubushobozi cyangwa urwego irushanwa ririho.

Irushanwa rya Miss Uganda na Miss Kenya niyo amaze igihe kinini abayeho ugereranyije n’ibindi bihugu byo mu Karere. Ariko sibyo bihemba neza abegukanye ayo marushanwa.

Uretse igihugu cy’u Burundi ibindi bisigaye birimo Kenya, Tanzania, Uganda n’u Rwanda abakobwa batsinze baserukira ibihugu byabo mu irushanwa rya Miss World.

Nk’uko tubikesha imbuga nkoranyambaga z’ibigo bitegura ayo marushanwa mu bihugu aberamo, twahisemo kubagezaho imishahara ba Miss bagize ibi bihugu uko ari bitanu bahabwa mu gihe baba bagizwe ba Nyampinga bahagarariye abandi mu gihugu.

Miss Rwanda

Miss Rwanda ni irushanwa rimaze gufata intera ikomeye, ubu ntabwo umukobwa uhembwa ari Miss gusa kuko n’ibisonga bye bigenerwa ibihembo kimwe na Miss Popurality.

Ubaye Nyampinga w’u Rwanda ahembwa amafaranga angana na Miliyoni icyenda n’ibihumbi magana atandatu (9.600.000 frw) mu gihe cy’umwaka bivuze ko ahabwa ibihumbi 800 buri kwezi.

Si ibyo gusa kuko ahabwa n’imodoka yo mu bwoko bwa Suzuki Swift ifite agaciro k’amafaranga asaga Miliyoni 18 Frw.

Mu bindi ahabwa harimo aho kogerezwa imodoka ku buntu umwaka wose, gukorerwa umusatsi umwaka, naho gukorera Siporo umwaka ndetse no gutemberezwa ahantu nyaburanga mu Rwanda no gutemberezwa umujyi wa Dubai.

Miss Tanzania

Muri uyu mwaka ubwo hatorwaga Miss Rwanda 2020 ikamba rikaza kwegukanwa na Nishimwe Naomie, mu bitabiriye ibi birori harimo na Miss wa Tanzania.

Mubyo yatangaje nyuma y’irushanwa yavuze ko Miss Rwanda iri ku rwego rwo hejuru itegurwa neza nk’amarushanwa ari ku rwego rw’Isi.

Muri Tanzania umukobwa utorwa nta mushahara agira uhoraho wa buri kwezi gusa akimara gutorwa ahabwa Miliyoni 19 z’amashilingi ya Tanzania angana na ‘4 750 000Frw.’

Buri mukobwa ugera mu cyiciro cya nyuma muri iri rushanwa acyura ibihumbi 200, 000 by’amashilingi ya Tanzania ni ukuvuga 50,000 Frw, hari n’igihe igisonga cya mbere n’icya kabiri bahembwa intebe zo gutegura muri salon yo mu nzu.

Miss Burundi

Miss Burundi ni irushanwa rikunze kugarukwaho cyane bitewe n’imitegurire yaryo kuko hari igihe ribaho undi mwaka rigasiba cyangwa se bigatungurana bitewe n’imodoka ijashe iba yahawe Nyampinga.

Nk’uko byatangajwe n’abategura iri rushanwa muri uyu mwaka Nyampinga w’u Burundi azahembwa imodoka ya Miliyoni 12 000 000 Fbu. Mu mwaka akazahabwa Miliyoni 3 60.000Fbu. Bivuze ko buri kwezi azajya ahembwa 300 000 Fbu. Azishyurirwa amafaranga y’urugendo rw’icyumweru kimwe i Dubaï n’ibindi azakenera.

Miss Uganda

Muri uyu mwaka iri rushanwa niriba izaba ari ku nshuro ya 54, ni rimwe mu marushanwa y’ubwiza amaze igihe kinini muri Afurika.

Miss wa Uganda nta gihembo cy’amafaranga ahabwa gusa biterwa n’ikigo kemera kumukoresha ahanini nacyo gishaka kumukoresha mu kuba yacyamamariza.

Ku bindi bihembo ahabwa hariko imodoka nshya imufasha mu gusohoza inshingano ze. Yishyurirwa itike y’indege na hoteri n’ibindi byose akenera mu biruhuko akorera mu migi ikomeye yo ku Isi aho bakunze kujya ni Washington DC cyangwa New York.

Miss Kenya

Miss Kenya ahabwa igihembo gihwanye n’amadorari 1 000 uyashyize mu mu mafaranga y’u Rwanda ni ibihumbi 952 800 Frw.

Miss Kenya nta mushahara w’ukwezi ahabwa nta modoka atahana, ahubwo igisa nk’igitangaje mu bihembo harimo kudoderwa ikanzu n’umwe mu banyamideri uba watoranyijwe.

Umukobwa wese wageze mu kiciro cya nyuma mu irushanwa rya Miss Kenya arahembwa. Byibura buri mukobwa atahana amadorari y’Amerika 250.


Miss Rwanda ahembwa neza kurusha abandi ba Miss bo muri East Africa

Genesisbizz

Related Articles

Igitekerezo cyawe kirashyirwaho aruko gisusumwe

TANGA IGITEKEREZO