Miss Rwanda wa Vision 2020 abaye Nishimwe Naomie

Taliki ya 23 Gashyantare ku isaha ya saa saba n’iminota 30 nibwo uwitwa Nishimwe Naomie yambitswe ikamba rya Miss Rwanda 2020 asimbura Nimwiza Meghan wari wambaye iri kamba.

Nishimwe Naomi ni we mukobwa w’umunyamahirwe ugiye guhembwa ibihumbi 800 by’amanyarwanda buri kwezi, ahembwe imodoka ya Suzuki Swift yambaye anahabwe bindi bihembo bitandukanye birimo salon yo kumusokoza mu gihe kingana n’umwaka, ikinamba cy’imodoka mu gihe cy’umwaka, guhabwa amakanzu y’ibirori mu gihe cy’umwaka, guhagararira u Rwanda muri Miss w’isi, n’ibindi.

Mu ijambo rito nyuma yo gutsinda yagize ati "Ntabwo byari byoroshye rwari urugendo rukomeye."

Igisonga cya kabiri yabaye “Mutesi Denise” ahembwe miliyoni imwe n’ibihumbi 200frw no kuzajya gutemberera la Parise Hotel we n’umuryango we mugihe cy’amezi atandatu.

Igisonga cya mbere ni "Umwiza Phionah" ahembwe miliyoni imwe n’ibihumbi 200frw ndetse no kuzajya asohokera muri Hotel ya Palise I Nyamata.

Miss Conjeniality (Uwabanye neza n’abagenzi be) ni Ingabire Diane

Miss Photogenic (Uberwa n’amafoto) ni Nishimwe Naomie

Yahembwe miliyoni imwe n’ibihumbi 200frw.

Miss Heritage (Nyampinga w’umuco n’umurage) ni Teta Ndenga Nicole

Miss Popularity (Uwakunzwe cyane) ni Irasubiza Alliance

Yahembwe miliyoni imwe n’ibihumbi 500frw no kuba amabasaderi wa MTN Rwanda mugihe cy’umwaka.


Nimwiza Meghan yahereje ikamba Nishimwe Naomie


Nishimwe Naomie niwe ubaye Miss Rwanda 2020


Umwiza Phionah wabaye igisonga cya mbere


Mutesi Denise wabaye igisonga cya kabiri


Irasubiza Alliance yabaye Miss Popularity


Ingabire Diane wabaye Miss Conjeniality


Miss Heritage yabaye Teta Ndenga Nicole


Abo mu muryango wa Nishimwe Naomie baje kumushyigikira


Miss Rwanda 2020 n’ibisonga bye


Nishimwe Naomie yahembwe imodoka yo mu bwoko bwa Suzuki


Dj Ira niwe wavangaga imiziki muri ibi birori


Abari bagize akanama nkemurampaka

Genesisbizz

Related Articles

Igitekerezo cyawe kirashyirwaho aruko gisusumwe

TANGA IGITEKEREZO