Miss Rwanda2020 hatahiwe Iburasirazuba baheruka Ikamba muri 2014

Irushanwa ryo gushaka umukobwa uzaba Nyampinga w’u Rwanda 2020 rirarimbanyije. Muri iki cyumweru turimo rizakomereza mu ntara y’Iburasirazuba hakunze kugaragara abakobwa benshi ariko ugasanga kwegukana iri kamba ari ingorabahizi.

Iyi ntara y’burasirazuba izwiho kugira abakobwa b’ikimero iheruka ikamba muri 2014 ubwo ryegukanarwaga na Miss Akiwacu Colombe.

Irushanwa ryo gushaka umukobwa uzaba Miss Rwanda rimaze kunyura mu ntara eshatu biteganyijwe ko taliki ya 11 Mutarama 2020 bazakomereza Iburasirazuba guhera saa saba z’amanywa.

Aho baheruka mu ntara y’Amajyepfo hakomeje abakobwa barindwi aribo “Imanishimwe Hope Joy, Umwariwase Claudette, Igihozo Diane, Umutoniwase Nadia, Musana Teta Hense, Ingabire Jolie Ange, Mumporeze Josiane.”

Mu ntara y’amajyarugu ho havuye abakobwa batandatu aribo “Umubyeyi Natacha, Mukabashambo Phionah, Tumuhorane Braise, Umuhoza Doreen, Urujeni Melissa, Mukangwije Rosine.”

Mu ntara y’Iburengerazuba hafite abakobwa benshi begukanye ikamba rya Miss Rwanda naho havuye abakobwa batandatu aribo “Akariza Hope, Uwamahoro Phoibe, Uwimana Joyeuse, Umutesi Denise, Umuratwa Anitha, Uwase Aishah.”

Mu gushaka abakobwa bazahagararira buri ntara bizasorezwa mu mujyi wa Kigali taliki ya 18 Mutarama 2020 ari nabwo nyuma hazatangazwa iz’indi gahunda.

Genesisbizz

Related Articles

Ibitekerezo

  • - umkdidoozm

    Muchas gracias. ?Como puedo iniciar sesion?

TANGA IGITEKEREZO