Miss Rwanda2021: Kabagema Laila na Ishimwe Sonia bari gukandagiza ikirenge kimwe mu mwiherero

Ku munsi w’ejo nibwo hazamenyekana abakobwa 20 bazarenga icyiciro cya kabiri muri Miss Rwanda 2021. Kabagema Laila na Ishimwe Sonia bayoboye bagenzi babo ku majwi bafite amahirwe yo gukomeza ku ikubitiro.

Abakobwa babiri bazaba abambere mu majwi yo ku butumwa bugufi hamwe no kuri internet bazahita babona Pass ibajyana mu mwiherero.

Kugeza ubu abakobwa bahatanye ni 37. Rwanda Inspiration Back Up itegura irushanwa rya Miss Rwanda ibinyujije ku rubuga rwayo rwa Twitter yatangaje ko hasigaye amasaha make ngo abakobwa 37 bahatanira iryo kamba baza kwerekeza I Nyamata ahateguriwe kubera umwiherero.

Mu rwego rwo kumara impungenge aba bakobwa ndetse n’ababyeyi babo aho bagomba kuba hatewe umuti wo kugirango batazahandurira indwara ya Covid-19.

Icyo gikorwa cyabaye ku bufatanye bwa Minisiteri y’ubuzima ndetse n’ikigo cy’igihugu gishinzwe ubuzima (RBC) bakaba uwo umuti wica Coronavirus mu rwego rwo gukomeza kubahiriza amabwiriza yo kurwanya icyo cyorezo.

Ku munsi w’ejo taliki ya 6 Werurwe 2021 nibwo hazatangazwa abakobwa 20 bagomba gukomeza mu kindi cyiciro.

Babiri ba mbere bo bazakomeza nta kabuza nkuko byatangajwe mbere.

Kugeza ubu abakomeje kuza imbere ni uwitwa “Kabagema Laila ufite amajwi arenga ibihumbi 204 522 ku butumwa bugufi naho kuri internet akaba afite 30058. Akurikirwa na Ishimwe Sonia ufite agera kuri ibihumbi 174 547 naho kuri internet akagira 29 759.

Abakobwa bakomeje kuyobora abandi muri Miss Rwanda

Kabagema Laila niwe uri imbere
Ishimwe Sonia wa kabiri nawe amahirwe yo gukomeza ni menshi

Genesisbizz

Related Articles

Igitekerezo cyawe kirashyirwaho aruko gisusumwe

TANGA IGITEKEREZO