Miss Rwanda2022 : Umukinnyi wa Filime Fofo wo muri Papa Sava Yahawe No na Miss Jolly

Umukinnyi ukunzwe cyane muri Filime Nyarwanda Niyomubyeyi Noella wamenyekanye nka Fofo muri filime y’uruhererekane ya Papa Sava ni umwe mu bakobwa bagerageje amahirwe mu irushanwa rya Miss Rwanda ariko ahabwa No na Miss Jolly.
Iki gikorwa cyo gutoranya abakobwa bazahagararira Umujyi wa Kigali cyabaye kuri uyu wa gatandatu tariki ya 12 Gashyantare 2002 kibera muri Hill Top Hotel I Remera aho gisanzwe kibera .
Nkuko bitangazwa na Rwanda Inspiration back Up itegura iri rushanwa abakobwa 190 nibo biyandikishije guhatanira iryo kamba rya Nyampinga w’U Rwanda 2022 , mu gihe abakobwa 114 aribo bamaze kunyura imbere y’akanama nkemurampaka .
Ubwo uyu Niyomubyeyi Noella (Fofo) yageraga imbere y’akanama Nkemurampaka kagizwe na Mutesi Jolly , Umurerwa Evelyne na James Munyaneza yabajijwe icyamuteye kwitabira irushanwa rya Nyampinga w’u Rwanda asubiza ko yifuje kwitabira Miss Rwanda Uyu mwaka kubera ko yiyumvagamo ubushobozi kandi yizera ko yazakorera ubuvugizi benshi .
Fofo yavuze ko afite umushinga we wita ku bijyanye n’imyororokere ,aho yazajya aganiriza abakobwa ku bijyanye no kumenya iminsi yabo y’uburumbuke (Ukwezi k’Umugore ) cyangwa kumenya igihe bagira mu mihango n’ibindi .
Akimara kuvuga umushinga we Umurerwa Evelyne yamubwiye ko afite umushinga mwiza , ariko amubwira ko nagira amahirwe yo gutambuka yazawigaho neza .
ku ruhande rwa James Munyaneza nawe yashimye umushinga we amuha “Yes” ageze kuri Miss Mutesi Jolly yamuhaye “NO amubwira ko umushinga we utamunyuze .
Fofo ntiyabashije kubona amahirwe yo gukomeza muri Miss Rwanda 2022.