Miss Umunyana Shanitah yavuze ku buhanuzi yahanuriwe na Bishop Rugagi

Umunyana Shanitah watwaye ikamba rya Miss Supranational ahigitse abandi bakobwa bagera kuri cumi na batanu (15), yatangaje ku buhanuzi yahanuriwe na Pastor Rugagi niba hari aho buhuriye no kwegukana ikamba rya Miss Supranational ndetse anatangaza ko bitamutunguye kwegukana uyu mwanya ngo kuko uwo yari azi ko ahanganye nawe ari Uwase Anastasie waje ku mwanya w’igisonga cya mbere.

Ni mu birori byabereye muri Selena Hotel ku mugoroba wo kuri iki cyumweru tariki ya 7 Nzeri, aho byaje gusozwa ku wa mbere tariki ya 8 Nzeri 2019.
Miss Shanitah Umunyana wegukanye umwanya w’igisonga cya mbere cya Miss Rwanda 2018, ku binjyanye n’ibyavuzwe ko yahanuriwe na Bishop Rugagi akamubwira ko azegukana iri kamba, Shanitah yavuze ko ibyo bavuga batabizi, ko Bishop Rugagi atigeze amuhanurira ahubwo ko yamusengeye amusabira Imana kuzamuba hafi muri iri rushanwa

Yagize ati: “Ntekereza ko byasobanutse ko atigeze ampanurira gusa abantu bumva ibintu bitandukanye usubiye muri Videwo ntabuhanuzi burimo, ubu ngubu ntabwo yahanuye natsinze kubera amahirwe.”

Umunyana Shanitah aganira na GENESISBIZZ yatangaje ko ari iby’agaciro gakomeye kwegukana iri kamba ku marushanwa y’ubwiza agera kuri atatu amaze kwitabira ku myaka 19.

Yagize ati: “Iyi ni inshuro ya gatatu nitabiriye amarushanwa y’ubwiza, ndumva nishimye cyane kubera ko n’ibintu naharaniye kandi mbishaka rero, muri njyewe numvaga ntinya Anastasie ari nawe mpa amahirwe ku bwanjye numvaga ariwe uratsinda ariko kuba bampamagaye n’ibyishimo bikomeye.”

Avuga ku ntega afite uyu mukobwa yatangaje ko azakora ibikorwa byinshi birimo no gusura abarwayi ndetse no gukangurira abakobwa kwirinda inda zitateganyijwe.

Yagize ati: Intego mfite nukubanza gusura abarwayi bari kwa muganga badafite ababageraho, ikindi cya kabiri nk’umushinga twari dufite twese uko twari 15 nukurwanya inda zitateganyijwe mu bangavu ndetse n’ababyeyi, ndumva rero ngiye kubikoraho cyane hanyuma Imana izamfasha.”

Ku myaka 19 gusa, Umunyana Shanitah amaze kwitabira amarushanwa agera kuri atatu, aho yitabiriye Miss Rwanda 2018, yitabira Miss Universty Africa, ndetse na Miss Spranational 2019 yanamaze no kwegukana.

Genesisbizz

Related Articles

TANGA IGITEKEREZO